Aba-Rayon bazamukumbura! Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngaghe azongera gukinira Murera mu mwaka utaha wa 2026

Rutahizamu wa Rayon Sports FC, Umunya-Senegal Fall Ngagne, ashobora kumara amezi icyenda adakina nyuma yo gukomereka mu mukino wabahuje na Amagaju FC. Iyi mvune yabaye mu minota ya nyuma y’umukino ubwo yagonganaga n’umunyezamu, bigatuma avunika bikomeye.

Fall Ngagne yari amaze kugaragaza ubuhanga muri shampiyona, aho ari we uyoboye ba rutahizamu bose n’ibitego 13. Ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda ibitego 30 muri rusange, aho 13 ari ibye, mu gihe abandi bakinnyi bagabanye ibitego 17 bisigaye.

Uyu mukinnyi witezweho byinshi ntazongera gukina muri iyi season, ibintu bizatuma Rayon Sports ibura umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho mu busatirizi. Yiyongereye kuri Muhire Kevin, umukinnyi uyoboye abandi mu gutanga imipira ivamo ibitego (assists), na we utazongera gukinira iyi kipe kubera ikibazo cy’imvune.

Iyi mibare y’abakinnyi b’ingenzi bari hanze ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikinire ya Rayon Sports mu mikino isigaye ya shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *