Miliyoni 100 Frw ni yo ngengo y’imari y’umwaka wose y’Ikipe y’Amagaju FC, aho ari yo ikoresha make mu makipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Amagaju FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona igitego 1-0, gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu byarangiye ihisemo guhomba izo miliyoni zose ubwo yemezaga ko yatandukanye na Godwin Odibo.
Odibo, umukinnyi ukina ku mpande asatira, yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024, avuye muri Sporting Lagos yo muri Nigeria, atangwaho ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika.
Yari aje gutanga ubufasha mu busatirizi bw’iyi kipe gusa birangiye agiye nta minota 30 ayikiniye muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu musore wifuzwaga na Enyimba y’iwabo muri Nigeria, amakuru avuga ko yahawe amezi umunani y’umushahara ngo yemere gutandukana na APR FC, angana na 40.000$ cyane ko yahembwaga agera ku 5000$ ku kwezi.
Aya uyongereyeho andi mezi atanu yari amazemo bivuze ko atahanye 65.000$ ku mushahara w’akazi atakoze.
Muri rusange, APR FC itakaje ibihumbi 115.000$, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 161 Frw ku mukinnyi itakoresheje ndetse birangiye imusezereye ntacyo imwungutsemo.
Abapampe baba barabeshye ubuyobozi?
Godwin Odibo na mugenzi we Chidibiere Johnson Nwobodo, abakunzi ba APR FC benshi bahuriza ku kuba bigoye kubanenga umusaruro muke cyane ko batigeze bahabwa umwanya uhagije wo kwigaragaza mu kibuga.
Gusa Abanyarwanda bavuga ko amaboko azaguha uyamenyera mu iramukanya, aba basore bombi ntacyo bari berekanye kugeza ubu.
Amakuru avuga ko aba bakinnyi bose nta gahunda yo kubagura yari ihari, gusa birangira baguzwe ku mpamvu zitari zamenyakana.
Ubwo umwaka w’imikino ushize warangiraga, hategurwa umwaka mushya, Akanama ko kugura abakinnyi muri APR FC karimo Chairman wariho icyo gihe Col (Rtd) Karasira Richard, umwungirije, Jean de Dieu Kagimbura na Eric Kamanzi uzwi nka Kaddafi, basobanuriye ubuyobozi bw’Ingabo ko bakeneye abakinnyi bakomeye bagombaga gusubiza igitinyiro iyi kipe ndetse amazina y’abakinnyi bifuza, ashyirwa hanze.
Ubuyobozi ngo bwaje kunyurwa n’aba bakinnyi birangira bemeye no gusohora amafaranga menshi muri wa mujyo wo kugarurira ikuzo “Club Giant” nk’uko abakunzi bayo bayita.
Aya mafaranga ubwo yageraga ku isoko, byarangiye amazina yatangajwe atari yo yaguzwe.
Mu bakinnyi bari bavuzwe harimo rutahizamu Steven Mukwala, Umunya-Uganda wakiniraga Asante Kotoko byarangiye yigiriye muri Simba SC, APR FC imusimbuza Mamadou Sy. Harimo kandi Aimé Tendeng wagiye muri Al Hilal agasimbuzwa Richmond Lamptey mu gihe Jules Keita ukomoka muri Guinée we yasimbujwe Abanya-Nigeria.
Gusa amakuru ava muri bamwe mu banyamupira bavuga ko impamvu yo kugurwa kw’aba bakinnyi byatewe n’abapampe babeshye ubuyobozi bwa Apr Fc, yewe bamwe muri abo bakaba bashinjwa ko ari Aba-Rayon baje mu ikipe ku mpamvu z’amaramuko.
Ku isoko ry’igura n’igurisha ubusanzwe umukinnyi wifujwe si ko buri gihe aboneka, gusa aha ho icyaje gutungurana ni uko n’ubundi amafaranga yagombaga gutangwa ku ba mbere ari yo yatanzwe ku babasimbuye kandi badahuje ibigwi n’ubuhanga.
Lamine Bah na Aliou Souané bivugwa ko ari bo bakinnyi bari ku rutonde rw’abazagurwa guhera ku ntangiriro, binarangira baguzwe.
APR FC yaba irimo gukosoza ikosa irindi?
Barack Obama yigeze kugira ati “Iyo uri umurinzi ukarangara umuyobozi wawe akagwa mu cyobo, ntabwo umuti ari uguteraho utwatsi ukigendera, ahubwo ushaka uburyo na we winjiramo ngo umukuremo.”
Aya ni amagambo yavuze ubwo mu 2008 yiyamamarizaga guhagararira Aba-Democrates mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari ahanganyemo na Hillary Clinton.
Aha umuntu yakwibaza niba ibyo APR FC iri gukora atari uguterera utwatsi ku muyobozi waguye mu cyobo aho kumuzamuramo. Ni byo koko abakinnyi baguzwe nyamara atari bo ikipe yifuzaga mbere, gusa hari hakiri kare cyane kwemeza ko bananiwe gukina 100%.
Ku Isi yose abakinnyi bafata igihe ngo bibone mu makipe mashya, abakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda bavuga ko iyi kipe yari bwihangane igategereza ko umwaka w’imikino usozwa mbere yo gusezerera aba bakinnyi, cyane ko nta n’imikino mpuzamahanga ifite.
Uretse Godwin Odibo byakunze, APR FC ishobora guhomba arenga miliyoni 200 Frw kuri Chidiebere cyane ko uyu Munya-Nigeria wundi we yifuza guhabwa amezi 12 y’umushahara, aho amakuru avuga ko atishimiye uburyo iyi kipe iri kwitwara mu biganiro bagirana.
Amakuru aturuka mu ba hafi ye, avuga ko nibirenga iyi Mutarama atarahabwa aya mafaranga, atazemera kuva muri APR FC mbere ya Kamena.
Aba bakinnyi bombi, APR FC yarangije kubasimbuza Abanya-Uganda babiri, Denis Omodi na Hakim Kiwanuka batangiye imyitozo muri iki cyumweru.