Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri wungirije w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Angie Motshekga hamwe n’umwungirije Bantu Holomisa bitabye Inteko Ishinga Amategeko basobanura ku butumwa bw’ingabo zabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iki kiganiro cyaranzwe n’impaka zikomeye ndetse n’uburakari bw’abadepite, batishimiye ukuntu ingabo zabo zirimo gupfa ku rugamba.
Abadepite bibajije impamvu abasirikare babo baguye ku rugamba ndetse banasaba ko imibiri yabo yagarurwa mu gihugu kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umwe mu badepite yagize ati: “Abasirikare bacu bahinduwe ingabo zirwanira mu bindi bihugu aho kuba abarinzi b’amahoro. Turasaba ko batahukanwa vuba kuko ntitubona impamvu zikomeye zituma baguma muri RDC, kandi bakomeje guhura n’akaga.”
Hari n’undi wagarutse ku kibazo cy’amafaranga yoherejwe muri iki gikorwa, avuga ati: “Hari umwe mu ba Général wigeze kutubwira ko miliyari 2 z’amafaranga y’ama-rand zatanzwe ngo zishyigikire ubutumwa bwabo muri RDC. Ariko ubu muratubeshye, ngo amafaranga atangwa na SADC (Southern African Development Community).”
Depite Breedt na we yagize ati: “Ibisubizo twahawe ntacyo bisobanuye kuko turacyafite ibibazo byinshi. Twatakaje abasirikare 14, abandi barakomereka. Ese bari bagoswe na M23? Bazagaruka ryari? Ni iki gikomeje kuba muri RDC? Ese ingabo zacu zizongererwa imbaraga cyangwa zizavanwayo?”
Bamwe mu badepite bashinjije Perezida Cyril Ramaphosa kugira inyungu z’ubucuruzi muri RDC, bavuga ko ari byo byatumye yohereza ingabo aho guharanira amahoro.
Undi mudepite yagize ati: “Ubundi muri Congo muri kurwanira iki ? ndakubaza wowe Minisitiri, kuki perezida yatubeshye ko ingabo zagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ntaburenganzira mufite bwo kohereza abana ngo bajye gupfira hariya mu birombe bya zahabu bicukurirwa Cyril Ramaphosa n’inshuti ziwe, wowe Minisiritiw’ingabo nawe Jenerali Rudzani Maphwanya mukwiye kwegura ndetse mukanakurikiranwa.”
Minisitiri Angie Motshekga yahakanye ibi birego, avuga ko ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC kubungabunga amahoro aho kuba kurengera inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Yagarutse kandi ku kibazo cy’indege yangirijwe i Goma, asobanura ko byatumye bigorana kuzana imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba. Yijeje ko ku wa Gatatu, tariki 5 Mutarama 2025 imibiri y’abasirikare 14 izagezwa mu gihugu cyabo kugira ngo ishyingurwe.
Jenerali Rudzani Maphwanya yavuze ko bagiye kuvugana na M23 kugira ngo imibiri y’abasirikare bapfuye hamwe n’abakomeretse, bashobore gusubizwa iwabo.
Biteganyijwe ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo izongera kugirana ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo hasuzumwe niba ingabo zabo zikomeza kuba muri RDC cyangwa niba zavanwayo burundu.