Ibi bituma bamwe mu bagabo n’abagore bibasirwa n’ikibazo cyo gucika intege vuba cyangwa kubura ubushake.
Dore ibyo wagombye kwitondera cyangwa kwirinda mu ifunguro ryawe rya buri munsi
1. Fanta n’ibinyobwa byongewemo isukari
Nubwo Fanta n’ibinyobwa bifite isukari bigaragara nk’ibyongera akanyamuneza, abahanga basanga bica intege ku bwonko n’umutima igihe bifashwe kenshi. Isukari nyinshi izamura igipimo cya glucose mu maraso, bigatera umunaniro n’uburangare mu gihe cy’imibonano.
Inama: Aho kunywa Fanta kenshi, shyira imbere amazi cyangwa ifunguro ryoroshye rifite ingufu karemano.
2. Ifiriti y’ibirayi
Ifiriti iraryoshye, ariko irimo ibinure byinshi ndetse igira ingaruka ku buryo bw’imikorere y’igitsina, kuko ibitunga intanga z’abagabo zitakaza ubuziranenge. Ikindi, ibiribwa bihiye mu mavuta menshi bishobora gutera indwara z’umutima.
Inama: Hitamo ibijumba byokeje cyangwa bitogosheje. Ibijumba bifasha mu kurinda umubyibuho ukabije no kugumana isukari iri ku rugero ruboneye.
3. Kuvanga ibinyobwa bisindisha n’ibifite isukari
Kunywa inzoga cyangwa ibinyobwa byongera isukari bikabije cyane cyane iyo byivanze, bishobora gutuma umuntu atakaza ubushake bwo gukora imibonano, ndetse bikagira ingaruka ku misemburo ishinzwe ubuzima bw’igitsina.
Inama: Gira ingano igenwe, kandi wirinde kuvanga byinshi mu gihe kimwe.
4. Amakaroni
Amakaroni menshi arimo ibinyasukari byinshi kandi bitinda mu igogorwa. Iyo uyafashe ku bwinshi, bizamura ibinure by’umubiri, bigatuma ubwonko n’umubiri bigira intege nke, by’umwihariko igihe cy’imibonano.
Inama: Wajya uyarya ukoresheje isosi y’inyanya na salade, ukirinda kurya amakaroni yonyine buri gihe.
5. Biscuit
Ibinyamavuta biba muri biscuit ndetse n’isukari nyinshi biyigize bitera umubyibuho kandi bikagabanya ubwisanzure bw’umubiri mu gihe cy’imibonano, cyane cyane bitewe no guhungabanya imihumekere n’imikorere y’amaraso.
Inama: Niba utabasha kureka biscuit burundu, jya uyifatanya n’ikiribwa gifite intungamubiri nko kuyihekenya n’inyama y’ifu cyangwa umureti mu mukati.
Mu bindi byakongerwa ku rutonde rw’ibiribwa byatera umubyibuho harimo: amagi afashwe kenshi, inyama z’inkoko zirimo amavuta menshi, avoka n’amafi y’amavuta menshi (nka makayabu), iyo bikoreshejwe kenshi.