Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, mu masaha ya nyuma ya saa sita, habaye impanuka ikomeye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, ahazwi nko kuri Gashikiri ku muhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe.
Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka ya sosiyete itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, Volcano Express, yavaga i Huye yerekeza i Nyamagabe, ikabura feri igeze mu ikoni igahita irenga umuhanda.
Amakuru mashya yemejwe n’inzego zibishinzwe aravuga ko umushoferi w’iyo modoka yahise yitaba Imana, mu gihe abantu 22 bakomeretse harimo 13 komeretse bikabije. Aba 13 bakomeretse bikabije bahise bajyanywa kwitabwaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho bari gukurikiranwa n’abaganga.
Inzego z’umutekano zahise zihagera zitabara, zifasha gukura inkomere ahabereye impanuka no gusukura umuhanda. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyo mpanuka n’uko yakwirindwa mu gihe kizaza.
Abaturage barasabwa gukomeza kwitwararika ku mihanda no gutanga amakuru aho babonye ibibazo by’umutekano mucye, cyane cyane ku binyabiziga bitwara abantu benshi.