Abagurishaga amatike kuri derby, ntibemeranya na Etincelles yareze muri FERWAFA ivuga ko yibwe amafaranga yinjiye kuri uwo mukino

Sosiyete ishinzwe kugurisha amatike ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda, UrID Technologies, yatangaje ko amafaranga yabonetse ku mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona Etincelles yakiriyemo Marines yose yahawe ikipe yari mu rugo, bitandukanye n’ibyatangajwe n’iyi kipe yakiriye umukino.

Mu ibaruwa IGIHE dukesha iyi nkuru yaboneye Kopi, Etincelles yabwiye Ferwafa ko yayifasha kugaruza amafaranga yinjije ku mukino wa Derby ya Bugoyi yakiriyemo Marines, aho ku bwabo bumvaga barinjije Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ariko bagahabwa 1.300.000 Frw.

Nyuma yo gutangaza ibi, Mugisha Sam ushinzwe ubucuruzi muri kompanyi ya UrID Technologies , yatubwiye ko ibaruwa ya Etincelles bayibonye ariko na bo bakaza kumirwa kuko ari ibintu bitashoboka.

Yagize ati “Kuri uwo mukino twari twumvikanye na Etincelles ko bafungura imiryango itatu ari na yo twashyizeho abakozi bacu gusa tuza gutungurwa n’uko hari indi miryango yafunguwe tutabizi.”

“Twavuganye nabo kenshi tubabwira ko duhangayikishijwe n’ibyabaye gusa ntitwabona igisubizo. Ni twe ba mbere bahombere mu kwinjira kw’abafana batishyuye kuko duhabwa ijanisha ry’amafaranga yanyuze muri “system” dukoresha.”

Mukasa yakomeje avuga ko “system” bakoresha iba ishobora kugibwamo n’ikipe yakiriye umukino hamwe na Ferwafa kandi ko baba babona amafaranga ari kwinjira na bo bityo ko nta kuntu babaha amafaranga make kandi na bo baba bibonera amafaranga yinjiye.

Ku kijyanye n’ibyavuzwe ko haba harabayemo ikibazo cya tekinike mu gihe cy’iminota 30 yavuze ko ibyo bitashoboka kuko uwo munsi hari indi mikino harimo n’uwo Rayon Sports yari yakiriyemo Mukura kandi ko nta yindi kipe yigeze itaka ko yahuye n’icyo kibazo kandi “system” bakoresha ari imwe.

Ikibazo cyo kwinjiza abantu benshi batishyuye cyakunzwe kuvugwa ku mikino yakiriwe n’amakipe y’i Rubavu aho mu birori bya ruhago byabereye muri uyu mujyi byavuzwe ko abarenga 1000 binjiye kuri Stade Umuganda nta matike.

Etincelles yo ku ruhande rwayo ikaba yandikiye Ferwafa ko yayirenganura ikabona amafaranga yari bwinjije ku mukino w’umunsi wa 22 yanganyijemo na Marines 0-0.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye FERWAFA, igaragaza ko itanyuzwe n’amafaranga yahawe ibwirwa ko ari yo yavuye mu bakurikiye uyu mukino.

Iyi kipe ivuga ko yateganyaga kwinjiza miliyoni 4 Frw kuko stade yari yuzuye, mu gihe binyuze muri sisiteme igurishirizwamo amatike yabonye 1.300.000 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *