Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafashe icyemezo cyo kudakomeza imyitozo kubera kutishyurwa imishahara y’amezi atatu n’ubuyobozi bw’ikipe.

Mu gihe Kiyovu Sports iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Police FC ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikibazo cy’amikoro gikomeje kuyisubiza inyuma aho abakinnyi bahisemo kutitabira imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko byemejwe n’amakuru yaturutse kuri Kigali Pelé Stadium, aho ikipe isanzwe ikorera imyitozo, abatoza bayobowe na Malik Wade bageze ku kibuga basanga abakinnyi batitabiriye, ahubwo bahasanga ikipe y’ingimbi y’iyi kipe yo ku Mumena.

Biravugwa ko aba bakinnyi bari gusaba kwishyurwa imishahara yabo bamaze amezi atatu baberewemo, mu gihe ikipe ihanganye no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports yahuye n’ibibazo bikomeye muri iyi shampiyona, cyane cyane nyuma yo gufatirwa ibihano na FIFA byayibujije kwandikisha abakinnyi bashya, bitewe n’ibibazo by’abakinnyi yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ntiburatangaza icyemezo buzakorera aba bakinnyi mu gihe habura igihe gito ngo bakine na Police FC, umukino ushobora kugira ingaruka zikomeye ku cyerekezo cy’iyi kipe muri shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *