Abakinnyi ba Rayon Sports barimo gusohorwa mu mazu bacumbitsemo

Abakinnyin ba Rayon Sports WFC bandikiye ubuyobozi basaba kwishyurwa kuko barimo gusohorwa mu mazu bacumbitsemo.

 

Kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025, abakinnyi ba Rayon Sports y’abari n’abategarugor,  banditse batakambira ubuyobozi ko bahembwa bitewe n’ibyo bari guhura nabyo mu buzima bwo kubaho nta mafaranga bafite.

Ni ibaruwa irambuye yanditswe n’abakinnyi bavuga ko barimo kwishyuza amafaranga y’imishahara y’amezi 3 arimo ay’ukwa 2, ukwa 3 ndetse n’ukwezi kwa 4.

Aba bakobwa ba Rayon Sports baranishyuza ubuyobozi amafaranga y’uduhimbazamusyi dusanga 8 tw’imikino batsinze bakemererwa ariko bagahabwamo 2, hagasigara 6.

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC, baratakamba kuko bemeza ko uko bari bashoboye bagerageje guhesha umuryango ishema ariko ubuyobozi ibyo bwemeye ntibwabikora ndetse ntibaha agaciro ibyo nk’abakinnyi bakoze.

Kugeza ubu biravugwa ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports WFC batangiye gusohorwa mu mazu bari bacumbitse bitewe n’igihe bamaze batishyura ndetse bamwe mu banyamahanga bari no gusaba itike yo gutaha kuko sezo yararangiye, nk’uko byashyizwe muri iyi baruwa.

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona uyu mwaka ndetse batsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro n’Indahangarwa WFC ibitego 4-2.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *