Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bandikiye ubuyobozi bwayo babumenyesha ko nyuma yo kutabishyura imishahara y’amezi atatu iheruka n’uduhimbazamushyi, babuhaye iminsi 15 yo kubikemura bitaba ibyo bakagana izindi nzego.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa abakinnyi bose b’iyi kipe bashyize hamwe, banditse ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, batakambira ubuyobozi ngo bubishyure.
Ibaruwa igaragaramo ko abakinnyi bandikiye ubuyobozi inshuro nyinshi ariko bukirengagiza ubusabe bwabo, ariko kuri iyi nshuro bakaba batanze igihe “kitarenze iminsi cumi n’itanu, bitaba ibyo tukiyambaza izindi nzego bireba.”
Ikipe ya Rayon Sports ibereyemo abakinnyi ba Rayon Sports WFC imishahara ya Gashyantare, Werurwe ndetse na Mata 2025. Iyi ikiyongeraho uduhimbazamusyi tw’imikino igera kuri itandatu.
Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon Sports WFC, bo bagaragaza ko batangiye gusohorwa mu nzu bacumbitsemo, nyamara bagakwiriye kuba barahawe amatike abasubiza iwabo.
Rayon Sports WFC ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore cya 2024/25, mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yatsindiwe ku mukino wa nyuma.