Ikipe ya Muhazi United yarahiriye gukora ibishoboka byose igatsinda APR FC mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, ntiyorohewe kuko yavunikishije abakinnyi bane mu basanzwe babanza mu kibuga.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo kuri Stade ya Ngoma, Muhazi United iri bwakire ikipe ya APR FC iyoboye urutond e rwa Rwanda Premier League aho irusha Rayon Sports amanota abiri.
Ni mu gihe Muhazi United iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, bivuze ko yamaze kugera mu makipe abiri ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Iyi kipe iterwa inkunga n’uturere twa Rwamagana na Kayonza yibasiwe cyane n’imvune aho abakinnyi barindwi bose batari buboneke kuri uyu mukino.
Muri abo bakinnyi harimo Muyumbo Osam Bruno, Twishime Benjamin, Amini Abdul Ibrahim, Nduwimana Louis Roméo, Niyitegeka Idrissa, Patient Ramazan na Dushimumugenzi Jean.
Abakinnyi bane muri aba ni bo basanzwe babanza mu kibuga barimo Niyitegeka Idrissa ukina imbere ya ba myugariro na myugariro Muyumbo Osamu Bruno umaze igihe kinini yaravunitse.
Hari kandi Umurundi Nduwimana Louis Roméo ukina imbere aca ku mpande imbere na Amin Abdul Ibrahim ukina mu busatirizi.
Nubwo bimeze gutyo ariko, ubuyobozi bwa Muhazi United buvuga ko uyu mukino bugomba kuwutsinda dore ko n’agahimbazamusyi kongerewe cyane gakurwa ku bihumbi 100 Frw karazamurwa.
Abakinnyi bamaze icyumweru baba ahantu hamwe mu rwego rwo gutegura uyu mukino ushora gutuma Muhazi United yiyongerera icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, avuga ko uyu mukino buri wese awufata nk’intego ye, ndetse agahimbazamusyi bakongereye ku buryo nta mukinnyi cyangwa umutoza wabona icyo yitwaza.
Ati “Ikindi kandi iyo urebye usanga turebye nabi twamanuka mu Cyiciro cya Kabiri. Kugira ngo rero ibyo bitazatugeraho turasabwa amanota yo ku mukino wa APR FC twafashe nk’uwo gupfa no gukira.’’
Kugeza ubu Muhazi United iri ku mwanya wa 15 nyuma y’aho Amagaju FC itsindiye ikipe ya Kiyovu Sport ibitego 2-0.
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona, Muhazi United izakirwa n’Amagaju FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Huye.