Ad
Ad
Ad
Ad

Abakozi ba Leta bazamara iminsi 6 batagera mu biro byabo! Guverinoma yatanze iminsi ine y’ikiruhuko rusange

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuva ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge n’uwo Kwibohora.

Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2025, yatangaje ko ku itariki ya 1 Nyakanga ari umunsi w’ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, na ho ku ya 4 Nyakanga ukaba Umunsi wo Kwibohora.

Yakomeje iti “Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, akazi kazasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.”

Iyo Minisiteri yatangaje ko serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira mho ibikorwa bidahagarara. Iti “Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *