Gutera akabariro ni igikorwa cy’ingenzi mu buzima bw’abashakanye, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko kugikora mu gitondo bigira umumaro ukomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko.
Abemerewe gutera akabariro bagirwa inama yo kukagatera mu gitondo, kuko icyo gihe umubiri uba ufite imbaraga zihagije, imisemburo irimo testosterone ku bagabo n’iyo kwishima (oxytocin) ku bagore baba bari ku gipimo cyo hejuru, bityo bikongera ubusabane, akanyamuneza, ndetse bikagabanya stress. Ibi bifasha gutangira umunsi umuntu yumva anezerewe, yifitiye icyizere kandi afite imbaraga zo gukora neza akazi ke.
Ni iyihe saha nziza yo gutera akabariro mu gitondo?
Amasaha meza yo gutera akabariro mu gitondo ahinduka bitewe n’uko umunsi wateguwe. Dore uko bigenda:
- Ku munsi w’akazi:
Abashakanye bagirwa inama yo gutera akabariro hagati ya saa kumi (4:00 AM) na saa kumi n’ebyiri (6:00 AM). Iyi saha ni nziza kuko iguha umwanya uhagije wo kwiyuhagira, gufungura ifunguro rya mu gitondo no kwitegura akazi. Icy’ingenzi ni uko iyo bikorwa muri ayo masaha, bituma abashakanye batangira umunsi bafite umunezero n’ubusabane bukomeye. - Ku munsi w’ikiruhuko cyangwa utari bwige ku kazi:
Iyo nta kazi abashakanye bafite uwo munsi, bashobora gutegura igikorwa hagati ya saa kumi n’ebyiri (6:00 AM) na saa moya (7:00 AM), igihe baba bamaze kuruhuka bihagije, bafite igihe cyo kwigomwa no kwita kuri buri wese. Iyi saha ifasha abashakanye kugira ubwisanzure no kurushaho kuryoherwa n’igikorwa nta gihutiraho.
Impamvu zo kubikora mu gitondo:
- Byongera umusemburo wa dopamine, bigatuma umuntu yumva afite ibyishimo n’ubwuzu mu maso.
- Bigabanya umunaniro w’umutima, bikarinda indwara zifata umutima n’imitsi.
- Byongera ubusabane hagati y’abashakanye, bikagabanya amakimbirane n’umuhangayiko.
- Bituma umuntu yumva yifitiye icyizere mu mirimo akora ku manywa.
Gutera akabariro ni igikorwa kigomba gukorwa mu rukundo, ubwumvikane no kubahana. Ni ngombwa ko abashakanye bumvikana mbere, bagategura neza ibijyanye n’isuku n’igihe, kugira ngo igikorwa kizabe icy’ubwuzu aho kuba isoko y’amakimbirane.
Niba uri mu bashakanye bemerewe gutera akabariro, tegura umwanya mu gitondo, ubikore wita ku masaha meza kandi mwembi mubyumvikanyeho. Bizagufasha gutangira umunsi wawe neza, wumva unezerewe kandi wuzuye imbaraga.