Abantu 176 bapfiriye mu mpanuka y’indege yatewe n’inyoni

Abari mu bikorwa by’ubutabazi ku kibuga cy’indege cya Muan International Airport kiri mu majyepfo ya Koreya y’Epfo, bagaragaje ko nibura abantu 176 bamaze kugwa mu mpanuka y’ikigo cy’indege cya Jeju Air, babiri bararokoka.

Abashinzwe ubutabazi bavuze ko bigoye cyane ko hari abantu bashobora kuza kurokoka iyi mpanuka, cyane ko nta kimenyetso cy’ubuzima kiri aho yabereye.

Bikekwa ko mu bagenzi 181 iyi ndege yari itwaye, babiri gusa ari bo bakomoka muri Thailand, abandi bakaba bakomoka muri Koreya y’Epfo aho bari bavuye muri Thailand kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Iyi ndege yari irimo guturuka i Bangkok yerekeza muri Koreya y’Epfo. Ikigo cya Jeju Air cyatangiye mu 2005, iyi ikaba ari yo mpanuka ikomeye gihuye nayo.

Bikekwa ko iyi ndege yagize ikibazo ubwo yari irimo kugerageza kugwa ku kibuga cy’indege, maze inyoni zikajya mu mwanya w’amapine yayo wari wafungutse, ubwo yiteguraga kumanuka.

Abapilote bagerageje kumanura amapine biranga, bongera gusubiza indege mu kirere, bazenguruka inshuro ebyiri bagerageza kumanura amapine ariko nabyo biranga. Bikekwa ko hanatanzwe ubutumwa bwo kumenyesha ko amapine y’indege atari kuzinguka neza.

Ni ubwo abapilote baje kuyururutsa, birangira igice cyo hasi cyikubye hasi ku muhanda w’ikibuga cy’indege, bigera ubwo indege ishya.

Iperereza ku cyateye iyi mpanuka ryahise ritangira, Koreya y’Epfo yifatanya na Thailand ndetse na Boeing muri iki gikorwa, cyane ko indege yakoze impanuka ari iya Boeing 737-800.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *