Muri Leta ya Kano, mu Majyaruguru ya Nigeria, Polisi y’iyubahirizwa ry’amategeko ya Sharia, izwi nka Hisbah, yafashe abantu 25 bazira kurya no kunywa mu ruhame mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan.
Abafashwe bagizwe n’abaturage 20 bafashwe barimo kurya no kunywa ku mugaragaro, hamwe n’abandi 5 bafashwe bacuruza ibiryo mu masaha y’ifunguro rya nijoro, ibyo Polisi ya Hisbah ivuga ko binyuranyije n’amategeko ya Sharia yubahirizwa muri Kano.
Sheikh Mujahideen Aminudeen, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Hisbah, yavuze ko abatawe muri yombi bazagezwa imbere y’urukiko rwa Sharia kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu bakuru b’abayisilamu batubahiriza igisibo cya Ramadhan. Tuzakomeza gufata abatubahiriza amategeko ya Islamik, kandi ntawe uzagirirwa imbabazi,”
Biteganyijwe ko aba bantu 25 bazagezwa imbere y’urukiko rwa Sharia, maze bagahanwa hakurikijwe amategeko agenga iyi Leta. Ibihano bashobora guhabwa birimo: Igifungo cy’igihe gito, Kwishyura amande, ibihano byigisha nk’igihano cyo gukubitwa inkoni.
Polisi ya Hisbah yatangaje ko izakomeza gufata ingamba zikaze zo guhana abatubahiriza imyemerere ya Islam, cyane cyane muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Abafashwe bose ni abaturage ba Nijeriya, cyane cyane abo muri Leta ya Kano, aho amategeko ya Sharia yashyizweho kuva mu mwaka wa 2000. Iyi Leta ni imwe mu 12 zo mu Majyaruguru ya Nijeriya zikurikiza amategeko ya Islam, abuza ibikorwa kunywa inzoga, ubusambanyi, gukina imikino y’amahirwe, n’ibindi bifatwa nk’ibyica amahame ya Islam.
Hisbah yasabye abaturage bose kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko by’umwihariko muri uku kwezi gutagatifu kuko ntawe bazagirira impuhwe mu kurwanya ibyo bita ubwigomeke ku mategeko ya Islam.