Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bakomeje gusaba ko umwe mu bari bashinzwe umutekano ku mukino wa Rayon Sports na Police FC atabwa muri yombi kubera ibyo yakoreye umufana wari urimo yishimira intsinzi ya Murera – VIDEO

Benshi mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda barasaba ko hakongerwa amahugurwa ku bashinzwe umutekano mu gihe haba hari imikino ibera kuri stade zitandukanye, nyuma y’ikibazo cyagaragaye ku mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0.

Uyu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Nyuma y’uko umukino urangiye, umufana wa Rayon Sports yinjiye mu kibuga yishimira intsinzi y’ikipe ye, maze ubwo yasohokaga yiruka ava mu kibuga, umwe mu bashinzwe umutekano yamuteye umutego (amushyiraho imbogamizi n’umutwe w’ikirenge), agwa hasi nabi, ahita ahura n’ikimenyetso cyamamaza cyari ku ruhande rw’ikibuga, cyamuviriyemo gukomeretsa isura.

Iki gikorwa cyabaye ku maso y’abantu benshi, cyahise gitera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, aho bamwe mu banyamakuru basabye ko uwakoze ibi yakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, kuko ibyakozwe bidahesha isura nziza umutekano mu mikino ndetse binashyira ubuzima bw’abafana mu kaga.

Rayon Sports yari yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe na Rukundo Papre, yabashije gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, ibasha gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Muhazi United yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.

 

Ibyishimo byari byinshi ku bafana ba Rayon Sports bari bitabiriye umukino i Nyamirambo, ariko ibyabaye nyuma y’umukino byatumye haduka impaka ku bijyanye n’imikorere y’abashinzwe umutekano ku bibuga mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *