Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana witwa Irasubiza Patrick, w’imyaka 12, wapfiriye ku ishuri nyuma yo gukubitwa n’abanyeshuri bakekwaho kuba babitegetswe n’umwarimukazi wigisha kuri GS Rumuri, iherereye mu Murenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’ishuri avuga ko Irasubiza yaje ku ishuri ashaka ifunguro atari yitabiriye amasomo y’umunsi. Bivugwa ko umwarimukazi witwa Nibagwire Caline, w’imyaka 35, ategeka abanyeshuri batandatu kumukubita. Abo banyeshuri bamukubise inshyi n’imigeri imbere mu ishuri.
Nyakwigendera yaje guhunga ubwo abanyeshuri bakomezaga kumukubita maze agwa mu muferege uca imbere y’amashuri, ufite ubujyakuzimu bwa metero 1.5. Sindikubwabo, w’imyaka 29, ni we wagejeje nyakwigendera kwa muganga amutwaye kuri moto, ariko bageze ku Kigo Nderabuzima cya Miyove yamaze gupfa. Twagira Dan, uyobora icyo kigo nderabuzima, yemeje ko yapfuye ataragera kwa muganga.
Nta bikomere byagaragaye ku murambo, ariko hari udusharure mu gatuza, bikekwa ko yikubise hasi ubwo yageragezaga guhunga.
Ubu, abanyeshuri bakekwaho uruhare muri urwo rupfu bafungiwe kuri station ya Police ya Byumba, kimwe n’umwarimukazi Nibagwire Caline, ukekwaho gutanga amabwiriza yo kumukubita. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba mbere yo koherezwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ryimbitse (autopsy), kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu mu buryo bweruye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’iki kibazo.