Ad
Ad
Ad
Ad

Abanyeshuri bahitagamo kwiga indimi, amateka n’ibindi bitarimo imibare akabo kashobotse! Impinduka mu mashami yigwa mu mashuri yisumbuye

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko hateganyijwe impinduka mu bijyanye n’amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu burezi rusange, aho abanyeshuri bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzwe.

Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange cyangwa agahitamo kwiga Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Mu nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zigamije kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde, ameze ate, ateye ate, twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.”

Yongeyeho ati “Ni ngombwa ko tureba mu mashuri tukavuga ngo turigisha iki, turakigisha dute, tubwirwa n’iki ko abana bamenye ibyo twabigishije, hanyuma rero tureke no kubabeshya ngo batsinze kandi batatsinze […] Ubwo rero tugomba kuvuga ngo reka tubwizanye ukuri, reka turebe uburyo ahubwo tubafasha.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko baganiriye n’abantu barenga 5500, barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo bumve icyo bababwira ku mbogamizi bahura na zo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ati “Ubwo rero twararebye turavuga tuti mureke ibi twita impuzamasomo (combination), ahubwo tugire ibyo twita ‘leaning pathways’, ni ukuvuga ngo ikintu wiga kigamije igice runaka cy’ubumenyi. Rero tugasanga ubigabanyijemo ufite ‘learning pathways’ eshatu, hari Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”

Yavuze ko n’ubwo buri munyeshuri azajya ahitamo muri ibyo byiciro by’imyigire bitatu, ariko hari amasomo buri wese azajya agomba kwiga nta yandi mahitamo, arimo Imibare, Ikoranabuhanga, Icyongereza no nkwihangira umurimo (Entrepreneurship).

Ati “Hanyuma buri mwana wese ugiye muri iki cyiciro cy’amashuri icyo yahitamo cyose hagomba kuba harimo n’Imibare, hagomba kuba harimo Icyongereza, hagomba kuba harimo Ikoranabuhanga, hagomba kuba harimo ‘Entrepreneurship’.”

“Rero izi mpinduka ni cyo zigamije, ni ukugira ngo umwana azajye arangiza afite amahirwe yo kugira ngo ashobore gukomeza amashuri, cyangwa se ajye ku isoko ry’umurimo, ariko ashobora kugira icyo akora, hanyuma ashobore no gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu gihe bavugurura ikitabwaho cyane, ari ukureba niba impuzamasomo ishyizwe ku ishuri runaka, rifite ibikoresho bihagije n’abarimu bahagije bo kwigisha ayo masomo.

Ati “Ibyo bizatuma izari nyinshi wenda zigabanyuka, zisigare mu by’ukuri aho zigishwa neza kandi abana bavemo bafite ubwo bumenyi.”

Yavuze ko ikindi bizafasha, ari uko abanyeshuri bazashobora kubona ibijyanye n’amahitamo yabo, kuko ibyari byinshi bizahurizwa hamwe muri bitatu gusa.

Ati “Yego sinavuga ngo 100% buri munyeshuri aziga icyo yahisemo, ariko nkeka ko…bizoroha kugira ngo twongere ayo mahitamo kubera ko tuzaba dufite ibyo byiciro by’imyigire bitatu ushobora kuba warebe uko uhuza mu murenge umwe…Ibyo byiciro by’imyigire biroroshye kuba wabisaranga mu mashuri ari mu murenge, aho kuba wasaranganya za mpuzamasomo twari dufite zindi 11.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko izi mpinduka zizagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro mu byiciro, ndetse byitondewe, kugira ngo bidateza ibibazo. Hazarebwa ku mashuri kugira ngo harebwe ayiteguye kurusha andi bishobora guheramo.

Ati “Nta muntu bizatungura, tuzajya tubivuganaho twakira ibitekerezo, tuvugana n’amashuri, kugira ngo bijyeho mu buryo bushobotse, noneho bikorwe neza, abana bakomeze biga nta mpungenge.”

Yavuze kandi ko abari kwiga impuzamasomo zisanzwe kuri ubu bitazabahungabanya kuko bo baakomeza kwiga batyo kugeza barangije.

Yongeyeho ko n’abarangije bafite impamyabumenyi z’impuzamasomo zari zisanzweho nta cyo izi mpinduka zizabahujngabanyaho kuko izo mpamyabumenyi zabo zizakomeza kugira agaciro nk’uko bisanzwe.

Ati “Icyo ibi bigamije ni ukugira ngo turusheho kongerera amahirwe abana, tujya mbere, kugira ngo bashobore kwiteza imbere, ariko bateza imbere n’igihugu, kugira ngo dushobore kugana ku cyerekezo 2050.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje impinduka ziteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

Minisitiri Nsengimana na Dr. Bahati wa NESA, basobanuriye abitabiriye iyi nama ku ishusho y’uburezi, impinduka zizasiga abanyeshuri bose bo mu yisumbuye biga Imibare, Icyongereza, Ikoranabuhanga no guhanga umurimo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *