Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC cyagaragaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu gisa n’ikirimo kuruka.
Giherereye mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, ndetse abantu bari i Rubavu mu Rwanda babonaga umwotsi n’umuriro bizamuka biva muri icyo kirunga.
Ni ikirunga kizwiho kuruka kenshi mu bihe bitandukanye, icyakora kikaba kidateye impungenge ku buzima bw’abaturage, kuko kiruka cyerekeza muri Pariki y’Ibirunga muri RDC.
Mu 2021, Ikirunga cya Nyiragongo cyararutse, gihitana ubuzima bw’abaturage abandi benshi barahunga, barimo n’abahungiye mu Rwanda