Abarobyi 5 b’ Abanyekongo bari barafatiwe mu Kiyaga barekuwe

Ubuyobozi bw’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abarobyi batanu b’Abanyekongo bari barafashwe n’ingabo za Uganda zishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi barekuwe n’ibikoresho  byabo birimo moteri 82 z’amato n’ubwato 87.

Aba barobyi bafashwe mu kwezi kwa Gicurasi hagati, ubwo barimo baroba mu kiyaga cya Albert, bashinjwa n’ingabo za Uganda kuba bararenze imbibi z’amazi zigabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Ibi byakurikiwe n’imvururu zikomeye hagati y’Ingabo za Uganda UPDF ndetse n’iza Congo FARDC, aho bivugwa ko ingabo za Uganda zarashe ku kubasirikari bashinzwe kurinda umutekano wo mu mazi ku ruhande rwa Congo birangira bamwe bahasize ubuzima abandi batabwa muri yombi.

Uku gushyamirana kukaba kwarabaye ku itariki ya 13 Gicurasi 2025, aho abantu batatu barimo abasirikare babiri ba FARDC  n’umupolisi umwe bahasize ubuzima, abandi bantu batanu batabwa muri yombi, barimo n’abo barobyi, bajyanwa mu gace ka Toroko muri Uganda.

Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bw’ Intara ya Ituri bwoherereje muri Uganda itsinda ryihariye rigizwe n’abayobozi batandukanye barimo n’inzego z’umutekano, iri tsinda rikaba ryarageze mu gace ka Uganda aho bari bafungiye batangira ibiganiro bigamije kurekura abo baturage no gusubizwa ibikoresho byabo.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza nibwo iri tsinda ryagarutse i Bunia mu rwego rwo gutanga Raporo y’ibyagezweho muri ibyo biganiro ndetse rigarukana n’abo barobyi bari barafashwe bari kumwe n’ibikoresho byabo byari byarafashwe, ndetse n’imirambo y’abasirikare babiri bishwe muri icyo gikorwa, hamwe nn’inkomere imwe yari iri kuvurirwa muri Uganda.

Abaturage batuye inkengero z’ikiyaga cya Albert guhuriweho n’ibihugu byombi bakunze kugaragaza impungenge ku mutekano wabo, kubera ibibazo by’amakimbirane hagati y’inzego z’umutekano z’ibi bihugu.

Sosiyete sivile y’Intara ya Ituri yashimye intambwe yatewe n’ubuyobozi bwa Congo mu gushaka umuti w’iki kibazo, inasaba ko ibiganiro hagati ya RDC na Uganda byakomeza, mu rwego rwo guharanira amahoro arambye no gushyiraho amategeko y’uburobyi ahuriweho n’impande zombi mu kiyaga cya Albert.

Iyi sosiyete kandi ivuga ko ari ingenzi ko habaho ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage b’inkengero z’ikiyaga cya Albery, kugira ngo amakimbirane nk’aya adakomeza kubaho cyangwa ngo ateze ibindi bibazo by’umutekano muke hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *