Abarwanyi ba Wazalendo na FDLR baheruka guhunga mu Rugezi bahuye n’ikindi gitero simusiga kibamereye nabi

Nyuma y’uko Twirwaneho na M23 bifashe igice cya Rugezi giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bahahunze bahuye n’ikindi gitero kibi kitari icyo kuraswa gusa—bageramiwe n’inzara, ubukonje, n’ubwigunge mu mashyamba ya Rugezi.

Amakuru ava mu misozi ya Fizi yemeza ko aba barwanyi n’imiryango yabo – abagore n’abana – bari mu kaga gakomeye, aho babayeho mu buryo buteye ubwoba.

Ibyari inzira y’ubuhungiro byabaye ishyamba ry’urupfu. Amashusho aherutse kujya hanze agaragaza abana bataka inzara, abagore barize amarira, mu gihe abagabo babo bari bahetse imbunda barinda inkambi yabo y’agateganyo hagati mu ishyamba.

Umuturage wo mu bwoko bw’Abafulero waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Impunzi za Wazalendo na FDLR ziri mu ishyamba zirababaye cyane. Zirifuza ko haboneka uzitabara kuko zisigaje gato zikarimbuka.”

Ubu buzima burimo kurya imbuto z’ishyamba, ibimera bidatetse, no gushakisha inyamanswa zo gufata, ni bwo bwonyine bushoboka kuri aba bantu, nyuma y’aho Twirwaneho na M23 bakubise inshuro ingabo za Leta (FARDC), iz’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo bari bahafite ibirindiro bikomeye.

Icyahoze ari indiri ikomeye y’ihuriro ry’ingabo za Congo na FDLR kuva mu 2018, ubu cyaguye mu maboko ya M23 na Twirwaneho mu buryo bwihuse, nyuma y’intambara y’amasasu, ibyatumye n’ingabo za Leta zisiga imiryango yabo zigahungira i Fizi n’i Baraka.

Nyamara n’ubwo ibitero by’amasasu byamaze guhosha, ikindi gitero kiremereye kuri izi ngabo zatsinzwe cyarakomeje—inzara, indwara, kwicwa n’agahinda.

Hari ubwoba ko niba nta bufasha bwihuse bubonetse, ibihumbi by’abagore n’abana bashobora kurimbuka urusorongo mu ishyamba rya Rugezi.

Rugezi n’inkengero zayo, kimwe n’ibiro bya Komine ya Minembwe n’ibigo bya gisirikare byahoze bikomeye, byose biri ubu mu maboko ya M23 na Twirwaneho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *