Abasaza b’ikipe babigendeyemo! Muhire Kevin yavuye imuzi asobanura icyatumye Rayon Sports itakaza igikombe cya shampiyona

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuye imuzi impamvu zatumye iyi kipe itakaza Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, ashimangira ko ubuyobozi bwayo bwabigizemo uruhare butererana abakinnyi mu gihe urugamba rwari rugeze aho rukomeye.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda Vision FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda yashyizweho akadomo.

Mu mboni za Muhire Kevin, asanga ari umwaka warimo byinshi ariko ibihe bibi byabaye mu minsi ya nyuma ubwo bari bahanganye na APR FC, ikipe yabo igacikamo ibice bibiri.

Ati “Ni umwaka tutatangiye neza, ariko tugera hagati bigenda neza. Kubw’ibyago twasoje nabi ariko turashimira Imana ko tukiri bazima.”

“Iyo ikipe ijemo ibice bibiri, intego ziba zatandukanye. Ntekereza ko ari cyo cyatwishe. Urebye abakinnyi barwanye bishoboka ariko ahandi ntihatanze imbaraga uko byari bikwiriye. Iyo ni yo mpamvu tutageze ku ntego.”

Muhire akomeza avuga ko byari bikwiriye ko hagira abashyirwaho amakosa yo gutakaza imikino imwe n’imwe, kuko gutsindwa no gutsinda byose ari ibihe baba bakwiriye kubanamo.

Ati “Iyo ikipe itsinze aba ari ikipe muri rusange, iyo itsinzwe biba ari rusange. Iyo itsinzwe hakagira abo babyegekaho ngo ni kanaka, haba hacitsemo ibice bibiri. Umwaka utaha ikipe niba iri mu bihe byiza cyangwa bibi bajye basenyera umugozi umwe.”

“Umuntu uba waramuguze ngo aze gutwara igikombe, iyo bitagenze neza nta mpamvu yo kumushyiraho amakosa, ahubwo umuba hafi ngo ibyo atakoze neza azabikosore mu mukino ukurikiraho. Iyo utangiye kugira abo uhagarika n’abo utishimira, gutwara ibikombe biragorana.”

Uyu mukinnyi wafashije iyi kipe muri uyu mwaka, avuga ko nyuma y’uko batakaje umukino wabahuje na Bugesera FC, ubuyobozi bwahise bubaterera.

Ati “Na Perezida ubwe [Twagirayezu Thaddée] yabivuyemo hakiri kare kuko ibyo yatangaje twarabyumvise. Umukino wa Vision FC abantu bose bari baworoheje kuko nta muyobozi wigeze atuganiriza ngo turebe niba bigishoboka. Navuga ko abayobozi babivuyemo mbere ariyo mpamvu aho tugeze hadashimishije.”

Uyu mukinnyi yongeraho ko ari ibisanzwe ko ubuyobozi butererana abakinnyi mu minsi ya nyuma ya shampiyona, ariko bikwiriye gukosoka kugira ngo bazitware neza mu mwaka utaha bazakinao na CAF Confederation Cup.

Ati “Bibaho cyane iyo shampiyona irimo irarangira, kubona ubuyobozi biragorana. Haburaga imikino itatu, kuba bataraje kudufasha muri iyo minsi yari isigaye ngo dusozanye umwaka, ni ibintu biba bibabaje. Icyo nabasaba ni uko mu mwaka utaha bitazasubira.”

“Komite yabivuyemo, kandi iyo uri umuyobozi uba ugomba kuba uhari waba urwaye cyangwa uri muzima, keretse urembye uri mu bitaro. Kugeza aka kanya nta muntu n’umwe tuvugana, ntituzi ibijya mbere, n’iyo ugerageje kubahamagara bamwe na bamwe ntibakwitaba. Ntibishimishije kuko tuzasohoka.”

“Ni ikintu kitari cyiza. Bagombaga kuba hafi y’abakinnyi. Iyo ubivuyemo nk’umuyobozi n’abakinnyi uba ubaca intege.”

Rayon Sports FC yasoje Rwanda Premier League iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 63, ikaba yarushwaga amanota ane na APR FC yatwaye igikombe cya gatandatu yikurikiranya.

Muhire usoje amasezerano ye muri Gikundiro, yarayifashije cyane muri uyu mwaka w’imikino atanga imipira myinshi yavuyemo ibitego, nubwo yatsinze kimwe gusa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *