Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025 kuri stade ya Ngoma ishyano ryacitse amabere n’umurizo Nyuma yuko abafana bakoze igisa nk’imyigaragambyo bagateranira ku bashinzwe umutekano bakabatera amabuye kugeza aho bahunze.
Ibi byabaye ubwo ikipe ya Apr Fc yari iri gukina na Muhazi United mu mukino waje kurangira ikipe ya Apr Fc itsinze igitego kimwe ku busa ndetse igatwara n’igikombe cya Shampiyona kuko iyo byari bihanganye Rayon Sports yari yananiwe gutsinda Vision.
Amakuru avuga ko intandaro yo guhangana hagati y’abafana n’abashinzwe umutekano yaba yaturutse ku kuba abafana bashakaga kwinjirira ahatarabugenwe ndetse bashaka kwinjirira ku buntu.
Abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahamije ko aba bafana byanze bikunze ari aba Rayon Sports bo mu karere ka Ngoma bitewe n’uko Abafana ba Rayon Sports aribo bari banyotewe cyane no kwinjira muri stade ngo bashyigikire Muhazi United kuko iyo itsinda yari kuba ibafashije cyane.
Ndetse abandi bagakomorezaho ko baba babitewe n’uburakari batewe n’umukino WA Bugesera na Rayon Sports kuko kugeza n’ubu Abarayon bose bumva ko bibwe, bityo rero bakaba babikoze nko kwihimura.
Gusa abandi nabo bavuga ko aba atari Abarayon kuko ngo Rayon Sports ntiyari yakiniye hariya bityo rero ko ntahantu Abarayon bari guhurira n’uyu mukino, akanavuga ko ahubwo baba ari abafana ba APR FC na Muhazi United bashakaga kwinjira. Reba AMASHUSHO.
Abashinzwe umutekano amaguru bayabangiye ingata ! Abafana ba Rayon Sports baciye ishyano umurizo batera stade ya Ngoma aho APR FC yari iri gukinira batera amabuye abashinzwe umutekano induru ziravuga.