Abasirikare babiri b’u Rwanda, Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, bagiye guhabwa ishimwe rikomeye n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) kubera ubutwari n’ubwitange bagaragaje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho banahasize ubuzima.
Ibirori byo kubashimira bizaba ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, ku cyicaro cya Loni i New York, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri uwo muhango, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, azashyira indabo ku rwibutso rw’abarinda amahoro barenga 4,400 bapfiriye mu butumwa bwa Loni kuva mu 1948. Azayobora kandi umuhango wo gutanga Umudali wa Dag Hammarskjöld ku barinda amahoro 57 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bapfiriye mu butumwa bwa Loni mu mwaka ushize.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uruhare runini mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, aho rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 5,900 bakorera mu bihugu bitandukanye birimo Abyei, Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo. Muri abo, abagore bagera kuri 660 nabo bagira uruhare rugaragara muri ubwo butumwa.
Ibi bihembo ni ikimenyetso cy’ishimwe rikomeye ku basirikare b’u Rwanda bagaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi.