Itsinda ry’abasirikare umunani ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataramenyekana ryagabye igitero kuri bagenzi babo ba Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya uburobyi butemewe n’amategeko ku Kiyaga cya Albert, bashimutamo umwe.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nile Post, umusirikare wa Uganda washimuswe ni Pte Edwin Chelimo. Yafashwe mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cya tariki ya 14 Gicurasi 2025.
Umuvugizi wa Polisi ikorera mu ntara ya West Nile, SP Collins Asea, abasirikare ba RDC batwaranye Pte Chelimo imbunda yari afite, ubwato bwifashishwa mu burinzi ndetse na moteri yabwo.
SP Asea yagize ati “Ubwo basubiraga mu gace ka Dei baparikaho, bahuye n’igico cy’abasirikare ba RDC bagera ku munani. Bashimuse Pte Chelimo hamwe n’imbunda ye, ubwato na moteri.”
Ntabwo bisanzwe ko ingabo za RDC zitera iza Uganda kuko zisanzwe zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021.
Hatangiye iperereza rihuriweho kugira ngo hamenyekane abasirikare bashimuse Pte Chelimo, icyatumye bamushimuta, ndetse hari gukorwa ibishoboka kugira ngo abohorwe.