Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahawe itegeko rishya rigiye gutuma nta musore uzongera gutekereza kwinjira mu gisirikare

Mu gihe igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kurwana intambara ikaze n’ihuriro ryaa AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu, ubuyobozi bwa gisirikare bwafashe icyemezo gishya cyateje impaka ndende: abasirikare bashya binjira muri FARDC bagomba kuba ingaragu mu gihe cy’imyaka irindwi, nta mugore bafite ndetse nta n’umwana bemerewe kubyara muri icyo gihe.

Iri tegeko ryatangajwe ku mugaragaro n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Major General Sylvain Ekenge, ku wa 3 Kamena 2025, aho yavuze ko abinjira mu gisirikare bagomba kugira imyitwarire itajegajega kandi bagashyira imbere umurimo kuruta inyungu zabo bwite.

Major Gen. Ekenge yagize ati: “Umusirikare urangije imyitozo ya gisirikare agomba kwiyemeza ko azamara imyaka irindwi adashatse kandi atabyaye. Ni inshingano yemewe n’amasezerano. Umusirikare utabyubahirije, mu gihe yaba ahuye n’ikibazo, umuryango we ntacyo uzagenerwa.”

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Lt Gen. Johnny Luboya, Guverineri w’Intara ya Ituri ushinzwe imirimo ya gisirikare, yeruye ko imwe mu mpamvu zituma ingabo za Leta zinanirwa gutsinda M23 ari imyitwarire mibi irimo uburangare, gushishikarira iby’imitungo, n’ibindi bibazo by’imyitwarire.

Lt Gen. Luboya yanavuze ko hari ibibazo bikomeye bibangamiye ingabo zirwanira ku rugamba, birimo: Inyerezwa ry’imishahara y’abasirikare, Imfubyi n’abapfakazi badahabwa ubufasha, Kudasubizwa mu rugo kwa bamwe mu barokotse intambara, Igabanuka ry’icyizere cy’abaturage ku ngabo za Leta.

Ku bijyanye n’abapfakazi n’imfubyi, Major General Ekenge yavuze ko ubufasha buhabwa abujuje ibisabwa gusa, ashimangira ko ari ingenzi gukumira abasirikare b’ingeso mbi binjira mu gisirikare bashishikajwe n’amafaranga cyangwa inyungu z’umuryango aho kurwanira igihugu.

Itegeko rishya ryateje impaka muri rubanda, bamwe barivuga imyato nk’intambwe igamije kugarura imyitwarire n’ubunyamwuga mu gisirikare, abandi bakaribona nk’ikibazo gishobora kurushaho guca intege urubyiruko rwari rushishikajwe no kwinjira mu ngabo.

Umwe mu basesenguzi mu bya politiki yo mu karere, yavuze ko: “Ni umwanzuro ukomeye ariko uremereye. Aho gukemura ikibazo, ushobora gutuma urubyiruko rwirinda igisirikare kuko ubuzima bwabo bwite busubizwa inyuma imyaka irindwi.”

Hari n’ababonamo icyuho mu burenganzira bwa muntu, aho umuntu ahanirwa icyemezo cyihariye gifitanye isano n’ubuzima bwe bwite, aho kuba ishingiro ry’akazi ke.

Mu gihe RDC ikomeje gushakisha ibisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye n’intambara z’urudaca mu burasirazuba, biragaragara ko hari urugendo rurerure rwo gusana imikorere y’ingabo no kugarura icyizere cy’abaturage.

Icyemezo cyo kwirinda gushaka no kubyara mu myaka irindwi ya mbere y’akazi kiratanga ubutumwa bukomeye: “igisirikare ni umurimo, si uburyo bwo gushaka amahirwe y’umuryango.”

Ariko se, bizatanga umusaruro wifuzwa cyangwa bizakomeza kugarura ibibazo bishya mu gisirikare cya Congo? Icyo ni ikibazo kizakomeza kugibwaho impaka mu minsi iri imbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *