Ikipe ya APR FC, izwi nk’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, igiye gushyikirizwa ku mugaragaro Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) cya 2025, yegukanye ku munsi wa 29 w’iyi Shampiyona.
Ibirori byo gutanga iki gikombe birabera kuri Stade Amahoro, mbere y’uko hatangira umukino usoza Shampiyona (umunsi wa 30) aho APR FC izacakirana na Musanze FC.
Muri ibi birori, harabanziriza igikorwa cy’akarasisi k’amasirikare gakozwe n’abasore n’inkumi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), aho bazenguruka bakora imyiyerekano inogeye ijisho, banacuranga indirimbo zitandukanye mu rwego rwo kwishimira no guha icyubahiro Ikipe yabo.
Ikipe ya APR FC yegukanye iri Kamba ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, ikaba yongera kwerekana ko ari yo ikomeje kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iki gikombe ni icy’agaciro gakomeye ku bafana b’iyi Kipe ndetse no ku bayobozi bayo, kuko kigaragaza ubudahangarwa bwabo mu marushanwa y’imbere mu gihugu.
Ibi birori bitegerejweho kwakira imbaga y’abafana, abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’iyi Kipe, byose bikaba biteganyijwe kuba mu buryo bugezweho kandi bushimishije, bugaragaza ishema ry’Igisirikare cy’u Rwanda no gushyigikira siporo muri rusange.