Polisi yo mu Ntara ya Delta muri Nigeria yafunze abasore babiri bagaragaye mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga banywa urumogi bicaye hejuru y’imodoka ya polisi, banatuka inzego z’umutekano.
Abo bafashwe ni Patrick Asini w’imyaka 34 na Tega Ojo w’imyaka 20. Bafashwe nyuma y’uko amashusho yabo yakwirakwiye cyane ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), bivugisha benshi ndetse bigatuma polisi ikora vuba ngo ibafate.
Mu mashusho yafatiwe ku cyinamba, umwe muri bo yagaragaye yicaye hejuru y’imodoka yanditseho “Nigeria Police Force Anti-crime Patrol, Oghara Division,” anywa urumogi. Hari n’ijwi ryumvikanye rivuga riti: “Babwire, ntacyo dupfana n’abapolisi. Mpa urumogi nanjye.” Uwo muntu yagaragaye yazamuye urutoki rwa musumbazose arwereka umupolisi wari kure.
Polisi ibinyujije kuri SP Bright Edafe, Umuvugizi wa Polisi ya Delta, yemeje ko abo basore bombi bafashwe ndetse n’ibintu bitandukanye byafatiwe aho barari.
Ibikoresho byafashwe birimo: umwambaro wa gisirikar, ingofero y’icyatsi, agapfukamunwa, umuhoro, ishoka, telefone 6, mudasobwa ngendanwa 4, urumogi, ibikoresho byo gusya urumogi.
SP Edafe yatangaje ko polisi igamije gukomeza kurinda umutekano n’itegeko, anavuga ko: “Polisi ni inshuti yawe. Byose biterwa n’uko ubibona.”