Abatega indege! Niba wasohokaga mu ndege mu b’imbere, akawe kashobotse

Niba uri mu bagenzi bajya bahaguruka bari mu ndege, bagahagarara binanura cyangwa se baganira n’abo bicaranye, bagafungura akabati ko hejuru ahajya imizigo, bagasohoka babyigana batabanje kureka abari imbere ngo bagende, ubutaha nujya kubikora, bizasaba ko utekereza kabiri. Birashoboka ko nujya muri Turikiya ukabikora, uzabihanirwa.

Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Turikiya cyatangaje gahunda yo gutangira guhana bene abo bagenzi batihanganira uko urugendo rureshya, kivuga ko iyo myitwarire mibi mu ndege igomba gucika.

Abazafatwa bahagurutse mbere y’uko indege ihagarara burundu ku kibuga, bafungura utubati two hejuru, babangamira abandi mu nzira abantu banyuramo bari mu ndege cyangwa bihutira kujya imbere batarindiriye ko abandi basohoka, bashobora guhanishwa amande.

Nubwo hataratangazwa umubare nyawo, bivugwa ko ushobora kuba uri hafi $70 (asaga ibihumbi 100 Frw).

Iyo myitwarire y’abagenzi batihangana yahawe n’izina rya “aisle lice”, ugenekereje mu Kinyarwanda wabigereranya n’abantu bahinduka nk’ibimata cyangwa ibirondwe mu nzira yo hagati mu ndege.

Hari hashize igihe abakoresha indege muri Turikiya binubira imyitwarire y’abagenzi bamwe, biba ngombwa ko ikigo gishinzwe ingendo za gisivile gifata ingamba zo gukemura icyo kibazo. Cyizeye ko ayo mande azatuma abantu basohoka mu ndege nta muvundo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *