Abakoresha moto nk’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bashobora guhura n’imbogamizi ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, kuva saa tatu za mu gitondo (09:00) kugeza saa sita z’amanywa (12:00), kubera inama ihuza abamotari, Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), n’Umujyi wa Kigali.
Iyi nama izabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, ikazitabirwa n’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bose. Ni inama isanzwe iba hagamijwe kuganira ku bibazo bikigaragara mu mwuga w’ubumotari, gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda no kunoza imikoranire hagati y’impande zose zirebwa n’uyu mwuga.
Mu itangazo RURA yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti:
“RURA ifatanyije n’umujyi wa Kigali na Police y’u Rwanda iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ejo ku wa 30 Mata 2025 hari inama n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, kuva saa tatu (0900hrs) za mu gitondo kugeza saa sita (1200hrs) z’amanywa kuri Pelé Stadium i Nyamirambo.”
RURA yasabye abaturage n’abakenera serivisi za moto muri ayo masaha kwihanganira imbogamizi bashobora guhura na zo, cyane cyane izijyanye no kubura moto zo kubatwara.
Iyi nama ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kunoza serivisi zitangwa mu rwego rwo gutwara abantu kuri moto, ndetse no kongera ubumenyi ku bategera moto ku bijyanye n’uburenganzira, inshingano n’umutekano mu muhanda.