Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko irimo gutegura Politiki yihariye igamije guhangana n’ubujura ndetse n’abatekamutwe bifashisha ikoranabuhanga muri iki gihe ubucuruzi bwo kuri murandasi bukomeje gutera imbere.
Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni ko imbuga zo guhahiraho kuri murandasi zirushaho kwiyongera, ariko bikajyana n’ubwiyongere bukabije bw’ibyaha by’ubujura n’ubutekamutwe.
Abantu benshi ntibakigorwa no guhirahira bajya gushaka ibyo bakeneye ku masoko ahubwo babitumiza kuri murandasi, uhereye ku myambaro, ibyo kurya, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyo mu nzu n’ibindi bitandukanye.
Mu gihe ubuzima bwa benshi burushaho koroshywa n’ikoranabuhanga, ni ko ubujura bwifashisha ikoranabuhanga burushaho kwiyongera, bityo ibyago byo kwibirwa kuri murandasi na byo bikaba birushaho kwiyongera.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yavuze ko icyo kibazo cyongerwa no kuba nta ngamba zihari zo kugikumira.
Ati: “Icyo tubona nk’ikibazo giterwa n’uko nta gisubizo cyacyo gihari. Urugero, igihugu kiramutse kidafite imipaka izwi, byagorana guhangana n’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Aho ni ho yahereye ahamiriza itangazamakuru ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura Politiki n’ingamba z’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko mu mwaka wa 2030 ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga buzaba bwinjiza nibura tiriyari 1.15 z’amadolari y’Amerika.
Minisitiri Sebahizi yahamamije ko mu gihe ubujura bukorerwa ku ikoranabuhanga bukomeza kwiyongea ku Isi, u Rwanda ruri mu myiteguro yo kureka gukurikirana ibibazo byabonetse gusa ahubwo hakubakwa ubukungu bwo ku ikoranabuhanga butekanye.
Ati: “Intego ni uguhanga ubukungu bwo ku ikoranabuhanga butekanye binyuze mu guhuza amategeko, ikoranabuhanga ritekanye, ibigo bikora neza n’ubukangurambaga. Turashishikariza abantu kwimakaza ubucuruzi nk’ubu ku mbuga zifite ibyangombwa by’ubuziranenge. Zimwe muri izo ngamba zirakoreshwa, icyo dusabwa ni uguharanira ko zikoreshwa mu buryo buhujwe neza.”
Icyangonbwa cy’ubuziranenge gikoreshwa ku ikoranabuhanga cyitwa “Know Your Customer (KYC)” ni uburyo bwifashishwa n’ibigo by’imari ndetse n’iby’ubucuruzi mu kumenya imyirondoro y’abakiliya babo, cyane cyane iyo bigerageza kwinjiza abakiliya bashya.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kubaka icyizere cy’abaturage mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi bizafata igihe, nubwo u Rwanda rwiyemeje kubaka uruhererekane rw’ubucuruzi aho abaguzi n’abacuruzi bashobora gukorera batikandagira.
Uretse kuvugurura amategeko agenga ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no kubungabunga amakuru, Minisitiri Sebahizi yavuze ko Leta irimo kongera ingamba zisumbuye zirimo kwimakaza gukoresha indangamuntu z’ikoranabuhanga.
Hari kandi gushyiraho ikigo gishinzwe ibikorwa bibungabunga umutekano w’ikoranabuhanga no kwimakaza amabwiriza mpuzamahanga.
Guverinoma y’u Rwanda kandi irimo guhuza uburyo bwo kwishyura buteguye neza bw’umwihariko n’umwimerere w’Afurika.