Ad
Ad
Ad
Ad

Abaturage b’i Nyamasheke banyuzwe n’igihano urukiko rwa gisirikare rwahanishije Sgt Minani Gervais wahamijwe kwica abaturage 5

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igifungo cya burundu cyari cyahanishijwe Sgt Minani Gervais wishe abantu batanu abarashe, kigumaho ndetse akamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo gusanga ibyaha byose yari akurikiranyweho bimuhama.

Sgt Minani Gervais yari yahanishijwe igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, ku wa 9 Ukuboza 2024, nyuma yo guhamywa ibyaha bitatu birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare, ariko ahita ajuririra icyo cyemezo.

Mu bujurire yaburanye ku wa 6 Gashyantare 2025, aho icyaha cyakorewe yagaragaje ko ibyaha yabikoze atari ku bushake kuko yabanje gusemburwa n’abaturage bamuhohoteye bakanamutuka.

Sgt Minani kandi yagaragaje ko hari abatangabuhamya urukiko rwirengagije, umwunganizi we agaragaza ko izi ari impamvu nyoroshyacyaha urukiko rwirengagije, bityo we n’umukiliya we basaba kugabanyirizwa igihano.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko imvugo za Sgt Minani zigaragaza ko atigeze yicuza ibyaha yakoze nubwo mu rukiko yaburanye abyemera akanabisabira imbabazi.

Bwagaragaje ko uyu mugabo yakoze icyaha yagiteguye kuko yafashe amasaha ane yo kujya gushaka intwaro akajya kurasa abantu batari no mu bahohoteye.

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare wasomwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025, uvuga ko rumaze kwakira ubujurure bwa Sgt Minani Gervais, rwasuzumye imikirize n’imyanzuro y’Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt Minani Gervais igihano cy’igifungo cya burundu rusanga nta nenge ifite ndetse nta n’ibimenyetso byirengagijwe, rushimangira ko igihano cy’igifungo cya burundu yari yakatiwe mbere kigumishwaho.

Uru rukiko rwategetse ko Sgt Minani yamburwa impeta za gisirikare, ahita asubizwa mu modoka ya gisirikare itwara imfungwa.

Abo mu miryango y’abantu batanu bishwe na Sergeant Minani babwiye IGIHE ko banyuzwe n’igihano yahawe, basaba ko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi no kwihutisha impozamarira bwabemereye.

Sgt Minani yishe arashe abantu batanu mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2024 mu Isantere ya Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *