Abayobozi ba Musanze FC naba Kiyovu Sports bahamagajwe mu kibazo cya Migi na Bakaki

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahamagaje abahagarariye amakipe ya Musanze FC na Kiyovu Sports, umutoza Imurora Japhet n’umukinnyi Batte Sheif mu kibazo kirebana n’amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ na Shafiq Bakaki aheruka kujya hanze.

Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports tariki 15 Werurwe 2025, yumvikanamo Migi asaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha.

Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino utaha kuko ari ho azatoza.

Ibyo ni byo byatumye Migi n’uyu mukinnyi wa Musanze FC bahamagazwa na Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA tariki ya 22 Werurwe 2025.

Mbere yo kwitaba iyi Komisiyo ariko, Migi yandikiye Ikipe ya Muhazi United abereye Umutoza Wungirije, avuga ko ibyabaye bitari ugusaba umukinnyi kwitsindisha, ahubwo byari ukumugerageza mbere yo kuzamujyana muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

Kuri ubu, mu gihe FERWAFAKA ikomeje iperereza kuri iki kibazo, yatumyeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, Umutoza Wungirije w’iyi kipe yo mu Majyaruguru, Imurora Japhet ’Drogba’ n’umukinnyi wayo Batte Sheif.

Abahamagajwe bamenyeshejwe ko bagomba kuzitaba Komisiyo Ngengamyitwarire ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025, Saa Munani z’amanywa ku cyicaro cya FERWAFA.

Amakuru twamenye ni uko Batte Sheif ari we wafashe amajwi yagiye hanze mu gihe izina rya Imurora Japhet ryumvikanye mu kiganiro cya Migi na Bakaki, aho uyu Mutoza Wungirije wa Muhanzi United yagize ati “Uramfasha iki? Kandi urabizi Drogba simukunda, urabizi ibintu yankoze. Nawe ibyo yagukoze urabizi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *