Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abayobozi bose bo muri iki gihugu babujijwe gutega indege za RwandAir, mu gihe bari gukorera ingendo mu mahanga. Ibi byatangajwe na Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, wabimenyeshejwe n’umwe mu nshuti ze zegereye ubutegetsi bw’u Burundi.
Habineza yavuze ko uwo muntu yamubwiye ati: “Ejobundi hari umuntu w’umuvandimwe wambwiye ati ‘ubu umuntu uri i Bujumbura w’umuyobozi, kirazira ngo atege indege ya RwandAir ngo abe ari yo imutwara, n’iyo yaba agiye i Bugande’.” Uwatanze aya makuru yavuze ko umuyobozi uteze RwandAir yitwa “umwanzi w’igihugu”, nyamara iyi Sosiyete isanzwe yemerewe gukora ingendo zijya n’iziva ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchiore Ndadaye cy’i Bujumbura.
Dr. Habineza yagaragaje ko kuba u Rwanda n’u Burundi bidacana uwaka hari ibyo bihomba, asaba ko ibihugu byombi byakomeza ibiganiro kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi leta y’i Gitega yafunzwe ifungurwe, bityo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwongere kubaho.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi, aho mu ntangiriro za 2024 u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo y’ubutaka n’u Rwanda, nyuma y’uko umuhate wo kunga ibihugu byombi unaniranye. Mu gihe gishize, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko yiteguye guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ashinja abayobozi b’u Rwanda kuyoboza igitugu abaturage babo.
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri “mu nzira yo kureka ubushyamirane bikumvikana”, ashimangira ko hari ibikorwa birimo kuba hagati y’abategetsi b’ibi bihugu bigamije gushaka igisubizo cya politiki ku makimbirane mu burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu, RwandAir ikomeje gukora ingendo zijya n’iziva i Bujumbura, ariko abayobozi b’u Burundi babujijwe kuzikoresha, bikaba bigaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukiri mu bibazo.