Umukinnyi wa filime akaba ba ‘Producer’ mu ruganda rwa sinema nyarwanda, Bolingo Elijah, yatanze integuza ya filime ye nshya yise “Bad Day of a Girl”, igaragaramo abakinnyi barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’, umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza muri filime nyarwanda nk’umukinnyi ugaragaza amarangamutima n’ubushobozi bwo kwisobanura ku rwego rwo hejuru.
Iyi filime yanditse mu buryo bwa ‘series’, igizwe na ‘Episodes’10 kuri buri ‘Season’, ikaba yitezwe gutangira gusohoka mu cyumweru gitaha binyuze ku muyoboro wa ‘Bolingo Elijah’.
“Bad Day of a Girl” ni filime yihariye igaragaza ukuntu umwana w’umukobwa ahura n’umunsi mubi ushobora kumusenya burundu, ariko agakomeza kwiyubaka no kurwana n’ibihe bikomeye kugeza abivuyemo.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bolingo Elijah yavuze ko iyi filime igamije guhindura imyumvire y’abantu ku bagore n’abakobwa, by’umwihariko mu muryango nyarwanda ukomeje gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati “Ni inkuru isanzwe ariko ifite ubutumwa bukomeye. Igaragaza ububabare umugore cyangwa umukobwa ashobora kunyuramo ariko na none igashyira imbere ko hari icyizere nubwo waba uhuye n’umunsi mubi.”
Yongeyeho ko filime ayitezeho gufasha urubyiruko n’abagore kubona ubuzima mu ndorerwamo y’icyizere, ndetse ikanabafasha kugira ishusho nziza y’uko bashobora kwiyubaka mu bihe bitoroshye.
Mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime harimo Emelyne uzwi ku izina rya Ishanga, wamamaye mu zindi filime zitandukanye zitambuka kuri Top Line Tv, ndetse akunzwe n’abatari bake kubera uburyo yinjira mu ruhare akina. Igaragaramo kandi Diane, Tity, Bolingo Elijah n’abandi.
Iyi filime yanditswe na Iradukunda Thierry iyoborwa na Kenny, ni mu gihe amashusho yafashwe na Habihirwa Janvier.
Bolingo avuga ko yahisemo gukorana na Emelyne we kubera ubuhanga n’ukuntu ashobora gushyira ubuzima mu mwambaro w’ubuhanzi. Ati “Emelyne ni umukinnyi w’inararibonye, w’umutima. Ashobora kuvuga ibintu bike, ariko bikagira icyo bisigira urebye. Twashakaga umukinnyi ushobora kwerekana amarangamutima y’umukobwa uhura n’umunsi mubi ariko atari mu buryo bwa drama isanzwe, ahubwo mu buryo bw’umutima.”
Kuva mu 2024, Bolingo yakoze mu mishinga myinshi ya filime mbarankuru, na filime ngufi. Uyu mugabo yinjiye muri sinema mu 2019, akina muri filime “Gitera”, “Isi n’abantu”, “Igihirahiro”, n’izindi. Yakoranye kandi na Mashirika yamufashije kubona ubushobozi bwo gutangira gushora imari mu bijyanye no gutunganya filime nka ‘Producer’.
Mu mwaka ushize, yatangiye gukora filime ngufi amaze igihe ashyira kuri shene ye ya YouTube, ndetse avuga ko “Bad Day of a Girl” ari umushinga we wa mbere munini yanditse akanawutunganya nk’uwigenga, aho yifuza ko uzaba urugero rwiza rw’ukuntu sinema nyarwanda ishobora kuba urubuga rwo kubaka sosiyete.
Ati “Ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo, kandi ndasaba abafana ba sinema nyarwanda gukomeza kudushyigikira, turebe inkuru nk’izi zigira uruhare mu kubaka sosiyete ifite umutima.