Adil Mohammed Mu nzira zo gutoza Apr Fc : Ukuri kwihishe inyuma y’iyirukanywa rya Darko Nović abantu batari bazi

Ikipe ya APR FC ishobora kugarura Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed, nyuma yo gutandukana n’Umunya-Serbia Darko Nović.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatandukanye na Nović nyuma y’iminsi 10 gusa ayihesheje Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0.

Uyu mutoza wajyanye n’abari bamwungirije batatu, yagiye kandi hakiri amahirwe yo gutwara Shampiyona dore ko APR FC irushwa inota rimwe na Rayon Sports mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire.

APR FC na Darko Nović bapfuye iki?

Kuri benshi, biragoye kumva ko ikipe yirukanye umutoza uheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo gutwara Shampiyona.

Darko yari yarafashije APR FC gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu mpeshyi ya 2024, ndetse asezererwa na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Uyu musaruro utari mwiza mu mikino Nyafurika, si ubwa mbere APR FC yari iwugize ndetse ushaka wavuga ko nta byacitse dore ko iyi kipe yo mu Misiri yayikuyemo iri ku mukino wa nyuma ubu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mutoza wari ufite amasezerano y’imyaka itatu azageza mu 2026/27, wazanywe n’ubuyobozi bwa Col (Rtd) Richard Karasira wakuwe kuri uwo mwanya mu Ugushyingo, imikinire ye itanyuraga abakunzi ba APR FC n’abayobozi bayo.

Nubwo Nović yatozaga agatsinda, ariko hari aho yatakaje amanota mu buryo budasobanutse nko ku mukino wa Mukura VS, Amagaju FC, Rayon Sports na Etincelles FC muri Shampiyona, ibintu bitanyuze abayobozi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

IGIHE yamenye ko mbere y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro, guhera muri ½, ubuyobozi bwa APR FC ari bwo bwisabiye abakinnyi guhindura imikinire, bagakina basatira aho gukurikiza amabwiriza y’uyu Munya-Serbia wakundaga gukina yugarira, cyane iyo yabaga yabonye igitego.

Bivugwa kandi ko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, Darko Nović, yatutse abakinnyi be ababaza impamvu basatiraga cyane kandi bamaze kubona igitego hakiri kare. Ibyo ngo ni na byo byatumye imikinire yo mu gice cya kabiri cy’uwo mukino itandukana n’iyo mu gice cya mbere.

Ikindi kitanyuraga ubuyobozi bwa APR FC ni uko hari abakinnyi bavugaga ko umutoza abahatira kujya muri sosiyete ye [abarizwamo] ishakira abakinnyi n’abatoza amakipe ya Mir Sport, abadashaka kuyijyamo bikaba byabagiraho ingaruka zo kudakina cyangwa hakaba habaho itonesha.

Nyuma yo kubona ko uyu mutoza agoye, ubuyobozi bwa APR FC bwashatse uburyo batandukana hakiri kare dore ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona byari gutuma azakomeza kuyitoza kugeza amasezerano ye arangiye.

IGIHE yamenye ko mu biganiro byabaye, Darko Nović bivugwa ko yahembwaga ibihumbi 45€ (hamwe n’abungiriza be bose), yasabaga guhabwa imishahara y’amezi arindwi, ariko birangira yemeye imishahara y’amezi atandatu.

Adil Mohammed ashobora gusubira muri APR FC

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, imyitozo ya APR FC yakoreshejwe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC aho ari gufatanya na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza amakipe mato ya APR.

IGIHE yabwiwe ko kugeza ubu nta mutoza mushya APR FC irabona, kuko ikiyiraje ishinga ari ukubanza kureba uko umwaka w’imikino urangira kuko hakiri amahirwe yo kuba yakwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Maroc, watoje iyi kipe hagati ya 2019 na 2022, ashobora kuyigarukamo ndetse uwaganiriye na IGIHE yavuze ko “hari amahirwe menshi.”

Ku bijyanye n’abakinnyi, na byo ni nko ku batoza. Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze kuvugana n’Abanya-Uganda babiri Allan Okello na Ronald Ssekiganda bashobora kuyerekezamo muri iyi mpeshyi.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu aho izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *