Umutoza wa Mukura VS Afahmia Lotfi bivugwa ko azajya gutoza Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha afite agahinda gakomeye cyane nyuma yo gukora akazi gakomeye muri Mukura VS ariko ibye n’ikipe bikaba birangiye perezida atakimwitaa kuri telephone.
Kuri uyu wa Kabiri itariki 27 Gicurasi 2025 ni bwo Mukura VS yasoje imikino ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2024-25 itsinda Vision FC igitego kimwe ku busa igitego cya Mensah Boateng.
Nyuma y’uyu mukino, umunya Tunisia Afahmia Lotfi umaze imyaka itatu atoza ikipe ya Mukura VS yagaragaye arakaye. InyaRwanda yagerageje kumwegera maze ayitangariza ko ababaye cyane kubera ko asozanyije nabi na Mukura kuko ngo inzara imumereye nabi ndetse ngo iyo agerageje guhamagara perezida w’ikipe ntabwo amwitaba.
Afahmia Lotfi yagize ati “Biteye agahinda, ubu ntabwo ipantaro ikimfata kubera inzara. Maze iminsi itatu mpamagara perezida w’ikipe ariko ntabwo anyitaba kugira ngo tuganire ibyo guhembwa.”
Afahmia Lotfi yatangaje ko yahisemo gufata urugendo akaba agiye iwabo. Ati “Birambabaje cyane. Ubu ngiye gutaha ariko ntabwo mfite umwanya wo kwirirwa nzeguruka mu nkiko ngo ndi kurega Mukura.
Twagize amatsiko yo kumenya niba koko Afahmia Lotfi umwaka utaha azaba atoza ikipe ya Rayon Sports, maze abinyura hejuru asa n’ubyemeye. Ati “Ikiriho cyo umwaka utaha ntabwo nzatoza Mukura VS nzaba ndi mu yindi kipe.
Muri uyu mwaka w’imikino Afahmia Lotfi yafashije Mukura VS gutsinda imikino ikomeye harimo ibiri yatsinze Rayon Sports ndetse n’umukino umwe yatsinze APR FC. Yagejeje Mukura VS muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Amahoro ubwo yavuyemo isezerewe na Rayon Sports.
Ubu amakuru ahari ni uko uyu Afahmia Lotfi yamaze kumvikana na Rayon Sports ko azayitoza mu mwaka utaha w’imikino agasimbura Rwaka Claude ubu uri gutoza Rayon Sports nk’umutoza w’umusigire aho we yasimbuye umunya Brazil Robertinho.