Mu gihe kitageze ku masaha 24, Byiringiro Lague wari utegerejwe muri Rayon Sports, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC uzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2026.
Ku wa Mbere ni bwo Byiringiro yageze i Kigali, yakirirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangiye kumuganiriza akiri i Burayi.
Impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro ndetse byasaga n’aho habura kumvikana kuri bike ngo uyu mukinnyi yerekeza muri Gikundiro.
Rayon Sports ni yo yishyuye itike y’indege kugira ngo Byiringiro Lague agere i Kigali barangizanye, ndetse ashyire umukono ku masezerano.
Gusa, ibyo benshi bari biteze si ko byagenze kuko nyuma y’amasaha icyenda i Kigali, Lague yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Police FC.
Byagenze gute ngo Lague asinyire Police FC?
Lague nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana ku bwumvikane na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yari amazemo imyaka ibiri, ariko na none akaba yari asigaje indi ibiri kuko yari yasinye imyaka ine ubwo yayerekezagamo muri Mutarama 2023.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC, akigera i Kigali yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yahabwa umwanya wo kuruhuka, ubundi bagasubukura ibiganiro.
Hagati aho ariko, ku gicamunsi, ni bwo byatangiye kuvugwa ko na APR FC yamaze kumenya uyu mukinnyi yagarutse i Kigali ndetse agiye kwerekeza muri mukeba, bityo na yo yifuza kumusinyisha.
Icyo gihe, umwe mu bayobozi ba APR FC yatangaje ko “kugura Lague ntibishoboka, nta mukinnyi tuzongera gufata avuye hanze”.
Hejuru y’ibyo, uyu muyobozi yavuze ko umwanya bakeneyeho Byiringiro Lague ari wo baheruka kuguraho Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka utegerejwe mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri iki cyumweru.
Uko amasaha yicumaga, na Police FC yavuzwe mu biganiro byo kugura Byiringiro Lague mu gihe ku rundi ruhande, abo muri Rayon Sports bari bakiganira niba kugura uyu mukinnyi ari icyemezo gikwiye bitewe n’ibyo yasabaga.
Operation y’akasamutwe yakozwe ite?
Byiringiro Lague wari waje i Kigali ku itike y’indege yahawe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, yakiwe neza ku i Kanombe n’abayobozi ba Gikundiro. Bahise bamushakira inzu Kicukiro aba arimo, maze hashize akanya bazamukana ku Irebero ahari amasezerano kugira ngo Lague asinyire Murera.
Bageze ku Irebero, bananje kurya, maze Lague asaba ko bamuha ubugari n’imyama. Mu gihe bamaze kumvikana, Byiringiro Lague yahise afata telephone yangikira SP Regis Ruzindana Chairman wa Police FC, amubwira ko amaze kumvikana na Murera yari igiye kumuha miliyoni 5 akayisinyira amezi 6 akazajya ahembwa umushahara ungana nka $1500. Bamaze kubyemeranya, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports wari uraho yari akiri gutunganya amasezerano, kugira ngo nibasoza kurya Byiringiro Lague ahite asinya.
Afande Regis yahise yandikira Lague amubwira ko Police FC iramuha miliyoni 8 ndetse n’umushahara wa buri kwezi ungana nka $2000. Byiringiro Lague yahise abyanga maze amusaba kuyongera.
Afande yahise abwira Lague ko yava mu mikino, Police FC ikamuha miliyoni 40 Frw, akayisinyira umwaka n’igice, akazajya ahembwa umushahara ungana nka $2,700, Lague ntakuzuyaza, yahise ahaguruka ku meza asa nkungiye kwihagarika.
Yageze hanze asanga hari imodoka y’ifite ibirahure byijimye ihaparitse, Afande Regis amubwira ko ariwe wayohereje ko yayinjiramo. Lague yayinjiyemo maze aba-Rayon bari munzu bumvise imodoka ihinze basoka biruka baziko ari APR FC imutwaye. Bahise bafata imodoka zabo baramukurikira mpaka kugeza ubwo bageze Kacyiru babona iyo modoka yinjira mu biro bya Police FC.
Byarangiye Byiringiro Lague atangajwe n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice azarangira mu mpeshyi ya 2026.