Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, bashakisha abahungabanya umutekano wawo ndetse n’abandi babitse intwaro.
Ni ibikorwa byakangaranyije abaturage bamwe na bamwe, cyane cyane abacumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za RDC zahunze ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Hari n’abandi bagizi ba nabi badafite uruhande baherereyeho, bishora mu bikorwa birimo ubujura bwitwaje intwaro.
Kuva AFC/M23 yafata umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, mu mpande zitandukanye humvikanye ibitero by’abitwaje intwaro, bica abaturage cyangwa bakabambura ibyabo. Iri huriro ryasobanuye ko Leta ya RDC ifite uruhare runini muri ibi bikorwa.
AFC/M23 yasobanuye kandi ko hari abasirikare ba Leta 800 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), barekuwe, bajya guhungabanya umutekano mu mujyi wa Goma.
Tariki ya 10 Gicurasi, AFC/M23 yerekanye abantu benshi yafatiye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, ihamya ko ari bo bawuhungabanya. Bari biganjemo ingabo za RDC na Wazalendo. Abo muri FDLR bo barengaga 10, ndetse bari kumwe n’abo mu miryango yabo barimo abagore n’abana.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yagize ati “Hano dufite abanyabyaha. Hariya ni FDLR, Wazalendo, FARDC. Basanga abantu mu nzu, bakabiba, bateza ubwicanyi mu mujyi. Umutekano muke tubona ni bo bawuteza.”
Hari amakuru avuga ko AFC/M23 iherutse gufata abarenga 200 barimo abarwanyi ba FDLR 17, Wazalendo 34, abasirikare ba RDC 18 n’abapolisi ba Leta icyenda. Bose beretswe itangazamakuru muri Stade de l’Unite mu mujyi wa Goma.
Lt Col Ngoma ku wa 13 Gicurasi yatangaje AFC/M23 yafashe Abanyarwanda 181 bahawe amakarita y’itora ya RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyamara bafite n’amakarita ndangamuntu y’u Rwanda.
Umusaza umwe mu Banyarwanda bafashwe, yagize ati “Nageze muri Congo mu 2002. Mu Rwanda nabayeyo, bigeze igihe baravuga ngo muri Congo hariyo amashyamba. Akarima narakagurishije kugira ngo mbone umurima muri Congo. Mu Rwanda nta kintu mfiteyo, n’abana banjye ndabafite hano.”
Umusore w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, Ndayambaje Pacifique, ni umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu. Yasobanuye ko yari amaze imyaka irindwi mu mutwe wa FDLR, kandi ko mbere yo gufatwa na AFC/M23, yari yatorotse FDLR.
Yagize ati “Mbere baratubwiraga ngo Goma ntizafatwa ngo dufite ibikoresho byinshi, ngo na Tshisekedi yaduhaye ibikoresho. Twagiye kubona twese, tubona igihugu cyose nta hantu dusigariye. Hari igihe nari napanze gutoroka muri uriya mwaka washize, uwo mbibwiye ko turatorokana arabivuga. Banyirije kabiri bamanitse, bakajya bandaza mu mazi, ubwo nkubitwa n’inkoni 350.”
Amahame mpuzamahanga ya Geneva yo mu 1949 ndetse n’andi mategeko yemerera ingabo gusaka mu ngo z’abasivili ku mpamvu z’umutekano, hashakishwa intwaro, ibindi bikoresho bishobora guhungabanya ituze cyangwa se abarwanyi babahungiyemo.
Ibi bikorwa biba bigomba gukorwa, hubahirizwa agaciro k’ikiremwamuntu, hirindwa kwandagaza abaturage ndetse nta bugizi bwa nabi bugomba kubiranga nko gusahura imitungo yabo.
Ingingo ya 24 n’iya 43 y’amahame ya Geneva ndetse n’amabwiriza ya La Haye, mu ngingo yayo ya 43, biteganya ko ubuzima bwite bw’abaturage bukwiye kubahwa mu gihe cy’isaka.