Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baburiye Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ziri gufata ifoto ziseka mu Mujyi wa Walikale, babibutsa ko nibakora ikosa rito bazota umuriro ndetse birukanwe muri uwo Mujyi ubutawugarukamo.
Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Mata, abarwanyi ba AFC/M23 nibwo batangiye kuva mu Mujyi wa Walikale n’inkengero zawo. Ni ibyakozwe nta kurasana kubayeho, bihabanye n’ibitangazwa na Kinshasa ivuga ko FARDC na Wazalendo ari bo birukanye abo barwanyi muri Walikale.
Kuva kwa AFC/M23 muri Walikale byahaye amahirwe Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDCongo yo kugaruka muri uyu mujyi, aho bari barirukanywe shishi itabona. Guhera mu gitondo cyo ku wa 3 Mata, Ingabo za RDC na Wazalendo basakaje ‘selfie’ baseka muri Walikale, bamwe bavuga ko birukanye AFC/M23 ndetse ko n’ahandi iri hose bagomba kuhisubiza.
AFC/M23 ivuga ko nubwo batanze uyu mujyi mu mahoro kugirango hubahirizwe inzira z’ibiganiro bya Nairobi-Luanda, ariko bazawisubiza kunabi mu gihe icyo aricyo cyose FARDC n’abambari bayo babaga bakoze amakosa.
Ibi M23 ivuga byagaragaye mu minsi yashize ubwo bari bagiye kuva muri uyu mujyi ariko ingabo za leta zigahita zibataka, nabo bakabaryanya ndetse bakisubiraho ku cyemezo bari bafashe cho kuwutanga.
Kugeza ubu hategerejwe ibiganiro bya Nairobi – Luanda bizahuza abayobozi ba M23 na Leta ya Congo, aho bitegerejwe muri uku kwezi kwa Mata.