AFC/M23 yasabye ibintu 7 Leta ya DRCongo igomba gukora kugirango bajye mu biganiro nayo

Kuri uyu wa 9 Mata 2025 nibwo itsinda rya AFC/M23 ribarizwa mu Burasirazuba bwa DRC yagombaga kugirana ibiganiro na Leta ya DRCongo ku kibazo cy’umutekano mucye no kureba uko cyakemurwa, ni ibiganiro byagombaga kubera muri Quatar.

Gusa amakuru ahari avuga ko ibi biganiro byamaze gusubikwa ku mpamvu zitaramenyekana ndetse ko tariki ya 7 Mata 2025 byageze impande zombi zitarakira amabaruwa ya Quatar abatumira muri ibi biganiro.

Gusa kuri ubu AFC/M23 batangaje ibyo bifuza mbere yo kwicarana n’ubutegetsi bwa Congo (RDC), nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Steve Wembi. Dore ibyo basaba:

1. Perezida Tshisekedi agire icyo atangaza ku bushake bwo kuganira na bo.

2. Inteko ishinga amategeko ikureho ibyemezo yafashe ku ya 8 Ugushyingo 2022 bibahiga.

3. Hakurwaho impapuro zo kubafata n’ibihano bashyiriweho.

4. Harekurwe abo bafunzwe bazira ko bavugwaho gukorana na M23.

5. Hahagarikwe amagambo n’ibikorwa bibiba urwango n’ivangura.

6. Habeho guhagarika ivangura ry’imiryango bavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili.

7. Hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Kinshasa na M23.

Ibi nibyo AFC/M23 isaba ngo ibiganiro bizagende neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *