Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatanu, itariki ya 16 Gicurasi 2025, nk’uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye abitangaza.
Abacamanza banzuye bavuga ko ibimenyetso bimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “bivuguruzanya, bidahuye, ndetse bibeshya.”
Mu cyemezo cyo ku wa Gatanu, abacamanza bashinzwe iperereza kuri iyi dosiye banzuye ko “kuri iki cyiciro nta bimenyetso bifatika kandi bihamye bishinja Agatha Habyarimana ko yaba yarabaye icyitso mu bikorwa bya jenoside […]. Niba ibihuha bikomeje, nk’uko abacamanza bakomeza bavuga, ntibishobora kuba ibimenyetso mu gihe nta ngingo zibyunganira kandi zihuye.”
Ku bwabo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, nta jambo Agatha Habyarimana yigeze avugira mu ruhame ririmo amagambo abiba urwango cyangwa ashishikariza gukora jenoside.
Iperereza rero ryarangiye umupfakazi w’uwahoze ari perezida atarezwe icyaha icyo ari cyo cyose.
Agatha Habyarimana w’imyaka 82, yakozweho iperereza mu Bufaransa kuva mu 2008 akekwaho ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko kugeza n’ubu nta perereza ryari ryabona impamvu zo gutangira kumukurikirana mu Rukiko.
Iperereza ryatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des parties civiles pour le Rwanda.
Iki cyemezo ariko kije mu gihe ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bufite ububasha muri iki kibazo, bwakigejeje mu cyumba cy’iperereza cy’urukiko rw’ubujurire rwa Paris muri Nzeri 2024 busaba kumukurikirana. Ndetse kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Gicurasi, hateganijwe kumva ubu busabe.
Uwunganira Ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), yababajwe no kubura ibirego, nubwo nk’uko abibona, hari ibimenyetso “bihagije” bishinja Agatha Kanziga Habyarimana.