Agezweho! The Ben na Pamella bahinduye amazina y’umwana wabo

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben n’umugore we Miss Uwicyeza Pamella bagaragaje amazina mashya y’umwana wabo w’imfura umaze iminsi 6 avutse.

The Ben na Pamella bibarutse imfura yabo, yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Uyu mwana w’umukobwa bamwise “Icyeza Luna Ora Mugisha”, mu gihe mbere yari yiswe Mugisha Paris.

 

Uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022.

Mu Ukwakira 2021 nibwo The Ben yambitse impeta y’urukundo Uwicyeza Pamella bameranya kubana. Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *