Aho ibya Nyambo na Titi Brown ntibyaba byazambye?

Nyuma y’iminsi bivugwa ko aba bombi batabanye neza, kuri ubu bagaragaje ko batabanye neza aho nta muntu ugikurikirana undi kuri Instagram ndetse Titi Brown akaba yasibye amafoto yose ari kumwe na Nyambo.

Mu minsi micye ishize, ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’uko Titi atabanye neza na Nyambo Jesca bari basanzwe bacuditse mu gihe kitari gito gishize. Aba bombi bakundaniraga munsi y’umutaka bise ‘Besto’.

Hambere aha, ni bwo amakuru y’uko batabanje neza yacicikanye hanyuma Titi ashyira ifoto ya Nyambo kuri Instagram ye ahita yandikaho ngo ‘Ubuzima bwanjye’ abiherekesha agatima, nuko Nyambo nawe ahita abikorera ‘Repost’.

Aha byagaragaraga ko bari bavuguruje abatanze ayo makuru ko batabanye neza ariko hongera gusakara amakuru ko babikoze mu buryo bwo kuyobya uburari nyuma yo kuganirizwa n’inshuti zabo za hafi.

Andi makuru yakomeje kuza avuga ko Nyambo wajyaga afatira amashusho ya filime ze mu rugo rwa Titi Brown, yaje kwimuka ava aho hanyuma ajya gushaka ahandi akorera.

Bidaciye kabiri, Titi Brown yongeye kwandika kuri Instgarm ati “Enough is enough”, bishatse kuvuga ngo “Birahagije”. Byashyize benshi mu rujijo hanyuma bihumira ku mirari ubwo yahitaga asiba amafoto n’amashusho yose yari afitanye na Nyambo.

Nyuma yo kwandika ibyo, nta minota myisnhi yashize bombi bahita bahagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram.

Mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda, Titi Brown yahamije ko Nyambo aramutse amubwiye kumuvira mu buzima atazuyaza kuko ataba ahantu adakenewe.

Bamwe mu bantu ba hafi, bahamya ko Titi na Nyambo batabanye neza muri iyi minsi akaba ariyo mpamvu batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse batakigenderana cyane nk’uko byahoze. Turacyagerageza kumenya icyo babivugaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *