Amagambo Darko Novic yatangaje kuri Muhire Kevin yatumye abafana ba Rayon Sports na APR FC bacika ururondogoro nyuma ya derby

Mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije ubusa ku busa (0-0). Nubwo aya makipe yombi yakinnye umukino ukomeye, nta n’imwe yabashije gutsinda igitego, bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC ikomeje kuyikurikira n’amanota 41.

Nubwo umukino wagaragayemo amahirwe make yo kubona ibitego, abafana bagize ibyishimo mu kiruhuko, aho habaye igikorwa cyihariye cyo guterana penaliti. Iki gikorwa cyari cyateguwe ku bufatanye n’abaterankunga, aho abafana bagiye mu kibuga baterana penaliti eshanu, bagamije kwegukana igihembo cy’amafaranga miliyoni 1 y’amanyarwanda. Nyiragasazi, ufana APR FC, ni we watsinze penaliti, atsinda Malayika ufana Rayon Sports.

Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Darko Nović, yatunguye benshi atangaza ko Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports, ari we mukinnyi wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Darko yagize ati:“Birashoboka ko numero 11 wabo, ntabwo nibuka izina rye (Kevin Muhire), ari we mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Shampiyona yacu (umupira ku kirenge).”

Aya magambo y’uyu mutoza yateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abakunzi ba APR FC, ikipe asanzwe atoza. Gushimira umukinnyi w’ikipe bahanganye ni ibintu bidakunze kugaragara cyane mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ariko bishobora kuba byerekana uburyo Muhire Kevin ari umukinnyi ufite impano n’ubuhanga budasanzwe.

Iyi ngingo ishobora no gutuma abatoza b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bamugirira icyizere kurushaho, dore ko amaze igihe agaragaza ubuhanga bwe mu kibuga.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports izakomeza urugendo rwayo rwa Shampiyona ishaka kwegukana igikombe, mu gihe APR FC izakomeza guhatana ngo yisubize umwanya wa mbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *