Amagambo Kazungu Clever yatangaje ku mutoza Torsen uherutse gusezera Amavubi, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Lesotho igitego 1-1, umunyamakuru Kazungu Clever wa SK FM yagaragaje ko yaguye mu mutego atazi wo gushakira akazi uwo arusha cyane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kazungu Clever yagize ati: “Umutoza Torsen ambabarire, naguye mu mutego ntazi wa Gikomisiyoneri wo gushakira akazi uwo urusha cyaneee!” Aya magambo ye yateye impaka n’impungenge ku buryo Amavubi yitwaye muri uyu mukino ndetse n’imyanzuro ifatwa mu bijyanye n’ubutoza.

Uyu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, ukaba wari uwa Gatandatu mu Itsinda C ry’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kunganya kwa Amavubi na Lesotho byatumye u Rwanda rugira amanota umunani, rukanganya na Benin.

Mu yindi mikino, Afurika y’Epfo yatsinze Benin ibitego 2-0, ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 13. Nigeria na yo yanganyije na Zimbabwe 1-1, igira amanota arindwi.

Gusa, nyuma y’uyu mukino, amagambo ya Kazungu Clever yongeye gukangura impaka ku buryo Ikipe y’Igihugu yitwaramo ndetse n’icyizere abafana bafitiye umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *