Hasohotse amajwi Muyango Claudine ari kuvugana n’umugabo bivugwa ko bamutanzemo pass.
Nyuma yuko Muyango atangaje ko Keza Terisky yashatse kumusenyera ndetse agashaka no kumutangamo pass ku bandi bagabo, ubu amwe mu majwi yasohotse yabyemeje.
Muri ayo majwi, Muyango Claudine yumvikana avugana n’uwo mugabo, amubaza niba koko nawe yemeza ko hari aho b’aba barahuriye akamuha amafaranga ibihumbi 300 Rwf, ariko umugabo akavuga ko ibyo bitigize bibaho.
Niba utabyumbise neza, Muyango Claudine yahamagaye uwo mugabo agirango amubaze niba nawe yemeza ko hari deal y’ibihumbi 300 bigize bagirana nk’uko bivugwa. Bisa nkaho hari uwo Muyango yari ari kwireguraho.
Muri aya majwi uyu mugabo abyamaganira kure, ndetse akemeza ko nyuma y’aho Keza Terisky amumuhayemo pass, Muyango atigize yitaba nimero ye.
Uyu mugabo mu magambo yavugaga yashimangiraga ko Keza ariwe wamurangiye Muyango, cyakoze nanone bombi muri aya majwi bemeza ko hari amafaranga make bohererezanyije.
Andi makuru akomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni ayuko Keza Terisky yaba yararyohewe bikaba ngombwa ko atangamo pass Muyango kugirango abone uko amwigizayo.
Ndetse Keza Terisky nawe ntabihakana kukuba yaramutanzemo pass, ahubwo avuga ko Muyango ari mukuru ari umuntu wabasha kwifatira ibyemezo.
Muyango nawe avuga ko umunsi umwe Keza yigize kuza mu munzu yabo, akajya areba Muyango nkushaka kumurya kubera ukuntu akunda cyane Kimenyi, Muyango akazajya avuga ati “Mana mfasha uyu mugore ansohokere mu nzu”… Iby’Inyarugenge ni ibindi bindi… Umva Amajwi.
Amajwi ya Muyango Claudine ari kuvugana n’umugabo bamutanzemo pass kuri deal y’ibihumbi 300 Rwf akomeje gutangaza benshi, bamwe mu bafana be bikabababaza – UMVA AMAJWI
Amajwi ya Muyango Claudine ari kuvugana n’umugabo bamutanzemo pass kuri deal y’ibihumbi 300 Rwf akomeje gutangaza benshi, bamwe mu bafana be bikabababaza – UMVA AMAJWI