Jack Pantoulou Diarra, rutahizamu ukiri muto w’imyaka 18 ukomoka muri Burkina Faso, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu akinira Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia.
Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga mu gusatira izamu anyuze ku mpande, yari amaze iminsi ibiri ari i Tunis, aho yagiye kugira ngo aganire n’ubuyobozi bw’iyi kipe ikomeye muri Afurika. Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono, ashimangira ko azaba umukinnyi wa Espérance kugeza mu 2028.
Diarra yari umwe mu bakinnyi APR FC yo mu Rwanda yifuzaga gusinyisha muri iyi mpeshyi. Uretse APR, indi kipe yari imwifuje ni Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite, bigaragaza ko uyu musore akomeje gukurura amaso y’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika no mu bihugu by’Abarabu.
Gusinya kwa Diarra muri Espérance byitezweho kumufasha gukomeza gutera imbere, ahabwa umwanya n’uruhare mu ikipe isanzwe ifite izina rikomeye mu marushanwa nyafurika.