Amakipe nka APR FC noneho yazajya ayakubita atayababariye! Ya kipe yo mu Majyepfu yatangiye ibiganiro n’umutoza Erradi Adil Mohammed 

Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed, wahoze atoza ikipe ya APR FC hagati ya 2019 na 2022, yavuganye n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports hagamijwe kuba yayibera umutoza, ariko ibiganiro byahagaritswe bitageze ku musozo.

Amakuru yamenyekanye binyuze kuri Fine FM agaragaza ko Adil yasabye ko abakinnyi bose bajya baba hamwe, mu rwego rwo kunoza imyitozo no kongera umusaruro w’ikipe. Icyo cyifuzo ngo ni cyo cyatumye impande zombi zidakomeza ibiganiro.

Uyu mutoza ukunzwe cyane mu mupira w’amaguru nyarwanda, bivugwa ko ari no mu biganiro n’ikipe ya Police FC. Ibi bije nyuma y’uko na mbere yaho avuzwe muri APR FC, aho yayitoje mu gihe cy’imyaka itatu, akayigeza ku bihe byiza mu marushanwa yo mu Rwanda no hanze yarwo.

Nta tangazo rihamya ibyo biganiro riratangazwa na Mukura VS cyangwa Police FC, ariko biragaragara ko Adil akomeje kwifuzwa mu makipe akomeye yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *