Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka bikomeye mbere y’uko itangira imikino ya CAF Confederation Cup, aho imaze kugaragaza ko ifite intego yo kuzitwara neza haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amakuru yizewe atangazwa n’umunyamakuru Kazungu Claver abinyujije kuri X, yemeza ko iyi kipe imaze kwegukana abakinnyi babiri bakomeye baturuka hanze y’u Rwanda.
Uyu munyamakuru yavuze ko Rayon Sports izanye Umwarabu wabigize umwuga ukina hagati mu kibuga ku mwanya wa 8, ariko kugeza ubu amazina ye ataramenyekana ku mugaragaro. Uyu mukinnyi yatandukanye n’Umunya-Tunisia Youssef Rabi, wigeze kuvugwa muri iyi kipe, ndetse bigaragara ko yakuyeho n’ibyiringiro byo kugura Bigirimana Abedi, Umurundi wifuzwaga na bamwe.
Amakuru avuga ko uyu Mwarabu yarambagijwe na Afhamia Lotfi, Umutoza mushya wa Rayon Sports, afatanyije na Sam Karenzi, Mzee wa Operation muri iyi kipe, nubwo Karenzi ataramenya amazina ye neza kugeza ubu.
Si aho gusa Rayon Sports yahagarariye, kuko izanye n’Umunya-Senegal witwa Sidy Sarr, umukinnyi ukina ku mwanya wa 6, ari we Defensive Midfielder. Sidy Sarr afite amateka akomeye, kuko yakiniye amakipe atandukanye yo muri Ligue 1 y’u Bufaransa, shampiyona izwiho ubukana n’ubuhanga ku rwego rw’u Burayi.
Iyi ntambwe Rayon Sports iri gutera, igaragaza ko ifite gahunda ihamye yo guhatana bikomeye muri CAF Confederation Cup, aho ishaka kugera kure hashoboka no kwitwara neza imbere y’amakipe yo ku mugabane wa Afurika.
Mu minsi iri imbere, biritezwe ko aba bakinnyi bashya bazerekanwa ku mugaragaro, ndetse bagatangira imyitozo hamwe n’abandi bitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026.