Kinshasa ivuga ko gusahura ubutunzi bw’amabuye y’agaciro ari yo nyirabayazana y’amakimbirane hagati y’ingabo zayo n’inyeshyamba za M23 ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo, zakajije umurego kuva muri Mutarama, igashinja Ku Rwanda kwinjiza amamiliyoni mirongo y’amadolari y’amabuye y’agaciro anyuzwa ku mupaka buri kwezi kugira ngo agurishwe mu Rwanda.
Washington irifuza ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi azashyirwaho umukono muri iyi mpeshyi, aherekejwe n’amasezerano y’amabuye y’agaciro agamije kuzana amamiliyaridi y’amadolari y’abashoramari bo mu burengerazuba muri aka karere, nk’uko Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, muri Afurika yabitangarije Reuters.
Abadipolomate babiri n’umukozi umwe w’Umuryango w’Abibumbye bamenyeshejwe iby’aya masezrano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangarije Reuters ko imishyikirano ishobora gutuma amabuye y’agaciro acukurwa kuri ubu mu buryo bwa gakondo mu burasirazuba bwa Congo atunganyirizwa kandi akagurishirizwa mu Rwanda.
Umwe mu badipolomate yagize ati: “Igitekerezo cyabo (Washington) kiroroshye: Niba u Rwanda rushobora kungukirwa n’amabuye y’agaciro ya Congo binyuze mu kuyatunganya, ntabwo ruzongera kugerageza kwigarurira umuturanyi warwo no gusahura amabuye y’agaciro ye.”
“Naho kuri Congo, inganda zizongera amafaranga yinjira, ziteze imbere gukurikirana inkomoko, kandi irwanye imitwe yitwaje intwaro itunzwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Umwe mu bayobozi bo muri Congo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nta bufatanye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bushobora kubaho Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abo bakorana, avuga M23 igenzura uturere twinshi kuruta mbere hose mu burasirazuba bwa Congo, batavuye muri iki gihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruzakenera kandi kubahiriza “ubusugire bwacu kuri buri kintu, harimo n’amabuye y’agaciro.”
Naho ku Rwanda nk’uko Reuters ikomeza ivuga, imishyikirano ishobora kuzana amafaranga menshi ashobora kurufasha gusukura ibyari urwego rutemewe mu bukungu bwarwo. Amerika, ku ruhande rwayo, bizayifasha yo n’abafatanyabikorwa bayo kugera ku mabuye y’agaciro ya Congo yacukurwaga ku bwinshi n’u Bushinwa.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mu itangazo ryashyizweho umukono i Washington mu kwezi gushize, Congo n’u Rwanda byiyemeje gushyiraho “uburyo bwo gukurikirana icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu mucyo, kuva mu birombe kugeza aho atunganyirizwa) buhuza ibihugu byombi, ku bufatanye na Guverinoma ya Amerika n’abashoramari b’Abanyamerika.”